AGEZWEHO

  • Amerika yakebuwe ku kwinangira gukoresha imvugo nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...
  • RIB yafunze abantu 39 bakurikiranweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside – Soma inkuru...

Mu karere ka Rutsiro hari ubwato bwikorera Toni 75 z'umucanga buwujyanye muri RDC

Yanditswe Jan, 12 2022 18:43 PM | 7,833 Views



Mu karere ka Rutsiro mu Murenge wa Mushonyi, hari ubwato bwikorera toni 75 z'umucanga buwujyanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse no mu Karere ka Rusizi, abahatuye bakaba bishimira ko babonyemo akazi biteza imbere.

Mu masaha y'igicamunsi, mu mugezi wa Nkora utandukanya Imirenge ya Kigeyo na Mushonyi, abasore b'imbaraga barimo kwinura umucanga mu gihe irindi tsinda ryiganjemo abagore bahita bawikorera bawujyana mu bwato.

Ni ubwato bunini bufite ubushobozi bwo kwikorera toni 75 ingunga imwe zipakirwa hagati y'iminsi ibiri n'itatu. 

Abakora muri aka kazi, bishimira ko kabateje imbere ku bw'amafaranga akavamo aho abacukura bahembwa ibihumbi 2500 naho abikorezi bahembwa 2000 Frw ku munsi.

Abakora muri ubu bucukuzi bose ni nyakabyizi kandi bahembwrwa mu ntoki. 

Nubwo bishimira ko akazi kabo kabahemba kakanabateza imbere, ariko basanga uku guhemberwa mu ntoki bibabuza amahirwe yo gukorana n'amabanki Ubuyobozi bwa Kampani icukura uyu mucanga, View Lake Travel buvuga ko harimo gutekerezwa uko aba bakozi barenga ijana bajya bahemberwa kuri banki kugira ngo barusheho kubona inyungu nyinshi zirimo no kubona inguzanyo muri banki.

Nibura buri kwezi, ubu bwato butwara umucanga ungana na toni 300 ujyanywe mu Karere ka Rusizi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.  Nibura buri cyumweru, ubu bwato bukora urugendo rumwe ruva kandi rujya mu bwikorezi bw'uyu mucanga.

Didace Niyibizi




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yakiriye Minisitiri w'Ibikorwaremezo m

Guverineri Mugabowagahunde yasabye Abayisilamu gukomeza kwitabira ibikorwa byo #