AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Mu Rwanda hatangijwe ubuhinzi budasanzwe bukomatanyije n'ubworozi bw'amafi

Yanditswe Jul, 12 2022 20:11 PM | 46,327 Views



Mu Rwanda hamaze gutangizwa ubuhinzi budasanzwe bw'umuceri bukomatanyije n'ubworozi bw’amafi mu murima umwe. Ni mugihe bamwe mu bahinzi bo mu Karere ka Rwamagana bakomatanya ubu buhinzi bw’ umuceri n’ubworozi bw’ amafi mu murima umwe bahamya ko bwabateje imbere.

Aha ni mu Gishanga cya Cyimpima aho abahinzi bari kwita ku mafi, akiri mu mazi yo mu murima basaruyemo umuceri.

Mu kwezi kwa Mbere aba bahinzi batunganyije umurima, bahingamo umuceri, ariko nyuma y' ukwezi kumwe, bahamya ko ubu buhinzi bukomatanyije n'ubworozi bwabahaye umusaruro mwinshi ugereranyije na mbere.

Ni ubuhinzi budasanzwe ariko busaba ubuhanga, nyaamara aba bahinzi bafite kubera gahunda y’ ishuri ryo mu murima. Ubu buhinzi burengera ibidukikije kandi bukungura abahinzi kurushaho nk'uko bisobanurwa na Higiro Joseph umukozi w’ ishami ry’ Umuryango w'Abibumbye ryita ku biribwa, FAO, ukorana n'aba bahinzi umunsi ku munsi.

Uku gukomatanya ubuhinzi bw’ umuceri n’ubworozi bw’ amafi, Umuyobozi w’ Ishami ry’ umuryango w'Abibumbye ryita ku biribwa  mu Rwanda, Orlando SOSA agaragarza ko ari ikoranabuhanga no guhanga udushya mu buhinzi kandi leta ibishyigikira ku buryo bizera ko bizarushaho gutanga umusaruro.

"Twakoranye n' uburyo busanzweho bw' ishuri ryo mu murima, aho umuhinzi yigira kuri mugenzi we basanzwe bakorana ubuhinzi, hanyuma bakiga iri koranabuhanga banabikora aho nyine mu murima, bakanabona umusaruro uvuyemo, ibi bibafasha gukomeza kumva akamaro k'ikoranabuhanga."

Nubwo uyu mushinga ukiri mu nyigo, aba bahinzi bagaragaza ko kuri are 20 basaruragaho ibiro bitarenze 900 by’ umuceri ubu bahasarura toni imwe n’ ibiro

birenga ijana by’ umuceri, kandi bakanahororera amafi agera ku bihumbi 12.

Ubu buhinzi bukaba busanzwe bukorwa mu bihugu byo muri Azia ndetse n'ibihugu bimwe na bimwe bya Afurika.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage