Mu Rwanda hatangijwe ikigo gipima ibijyanye n’imihindagurikire y'ikirere

AGEZWEHO


Mu Rwanda hatangijwe ikigo gipima ibijyanye n’imihindagurikire y'ikirere

Yanditswe January, 11 2019 at 21:46 PM | 30895 ViewsKu nshuro ya mbere mu mateka, mu Rwanda hatangijwe laboratwari y’ikitegererezo  ipima  ibijyanye n’imihindagurikire y’ibihe. Iyi Laboratwari bivugwa ko ari yo ya mbere muri Afrika ifite icyicaro i Kigali muri Koleji y’ikoranabuhanga ya Kaminuza y’u Rwanda.

Ikoranabuhanga ikoresha ngo rituma ibasha gutahura amoko asaga 50 y’imyuka iri mu kirere ndetse no mu nda y’isi ikaba ifite agaciro ka miliyari y’amanyarwanda. Abashakashatsi bo muri iyi Laboratwari bavuga ko ifatiye runini igihugu. Dr. Jimmy Gasore, umushakashatsi mukuri muri iyi labolatwari agira ati,  ''Iyi laboratwari yita ku bibazo bitatu byingenzi, byose bishingiye ku kirere, hari ikibazo kijyanye n'imihindagurikire y'ibihe iterwa n'imyuka ku buryo ituma ubushyuhe bwiyongera. Iyo myuka rero turayipima tugatanga ibipimo, bifasha abafata ibyemezo n'abakora iteganyagihe. Icya kabiri ifasha ni ya myuka yangiza agakingirizo ka ozone, iturinda imirasire y'izuba yangiza ubuzima n'ibimera. Igice cya gatatu ni ubuhumane bw'umwuka ni ukuvuga imyotsi yo mu modoka, imyotsi yo mu nganda niva mu guteka,y angiza umwuka duhumeka tukagira ingaruka z'amakanseri n'izindi ndwara izo nazo turazipima.''

Nkuko bisobanurwa na Dr. Jimmy Gasore u Rwanda rubaye urwa mbere muri Afurika mu gukoresha iri koranabuhanga rizwi nka MEDUSA SYSTEM  rikomoka muri kaminuza ya Massachussetts iri mu za mbere ku isi .

Ministre w'uburezi Dr. Mutimura Eugene yabwiye abanyamakuru ko leta y'u Rwanda iteganya gushyira iri koranabuhanga ku musozi muremure wa Karisimbi rikazafasha mu bushakashatsi ku bugamije kubungabunga ikirere n'ibidukikije.

Kubakwa kw'iyi laboratwari byatwaye amafaranga miliyari imwe leta itanga 50 ku ijana naho asigaye gitangwa na kaminuza ya Massachussetts.Ba wambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:RSS FEED

U Rwanda na Uganda mu masezerano agamije guhagarika ubwumvikane buke

U Buyapani bwemereye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 91$ yo kurwanya imirire mibi

SOS Children’s Village Rwanda yoroje abaturage inka 100 n’andi matun

U Rwanda na DRC byemeranije kugabanya urujya n’uruza hagamijwe gukumira Eb

Kuva 2018 urubyiruko 515 rwafashwe runyujijwe mu Rwanda rugiye gucuruzwa

Abazajya binjira muri 'EXPO' bazajya bishyura bakoresheje MTN Mobile M