AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

MTN yatangiye gukata 0.5% bya MOMO Pay

Yanditswe Sep, 07 2021 16:00 PM | 107,577 Views



Bamwe mu baguzi n'abacuruzi baravuga ko ibijyanye no kwishyurana hakoreshejwe uburyo bwa Momo pay babaye babihagaritse, kubera ko abacuruzi basigaye bakatwa 0.5% by'amafranga bishyuwe, bakavuga ko biteza igihombo cyane ko nta muguzi ukozwa ibyo kurenzaho amafaranga kuko bitemewe.

MTN isaba abacuruzi gukurikiza amabwiriza ahari kuko gukatwa aya mafaranga byahozeho mbere ya covid 19.

Kuva tariki 1 Nzeri nibwo amabwiriza yo gukatwa 0.5% by'amafaranga yishyuwe kuri momo pay yatangiye gukurikizwa, ibi bikorwa gusa ku kwishyura ibicuruzwa na serivisi zirengeje amafaranga ibihumbi 4000 y'u Rwanda bivuze ko munsi y'aya mafranga umucuruzi adakatwa.

Ni abacuruzi bake cyane bemera ko bahagaritse Momo pay kuko hari n'abahitamo kumanika ibirango byayo ariko bayatayikoresha, abandi barabimanuye burundu ndetse hari n'aberura bakavuga ko mu bihe biri imbere bazareka kuzikoresha kuko zibateza ibihombo.

Abasaba serivisi zitandukanye n'abagura ibicuruzwa binyuranye, basobanura ko bari bamaze kumenyera ko bishyura bifashishije momo pay cyane ko nta kintu bakatwaga ariko ngo hamwe na hamwe abacuruzi batangiye kubasaba kurenzaho amafaranga, nyamara amabwiriza avuga ko nta kindi kiguzi ku wishyuye na momo pay.

Ku rundi ruhande ariko abacuruzi kimwe n'abatanga serivisi bifuza ko bikwiye ko gahunda yongera kuvugururwa kuko yari imaze kumenyerwa na buri ruhande.

Imibare igaragaza ko kugeza mu mwaka wa 2019 abacuruzi bakoreshaga uburyo bwa momo pay bari ibihumbi 3000,  baza kuba ibihumbi 50.000 muri iyi minsi kubera kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya covid 19, impuzandengo y'abantu bishyura hakoreshejwe momo pay bangana na miliyoni 1.5 buri kwezi. Abaturage basanga gukata amafaranga abacuruzi bishobora kugabanya umubare w'abakoreshaga ubu buryo, kandi bikanakwirakwiza covid kubera guhererekanya amafranga mu ntoki.

Ubuyobozi bw'ishami rya mobile money muri MTN, buvuga ko nta mucuruzi ukwiriye kwaka amafaranga y'umurengera umukiriya kuko binyuranije n'amategeko.

Musugi J.Paul: ushinzwe Mobile money muri MTN-Rwanda avuga ko gukata abacuruzi byahozeho bakatwa 1%, ariko bihagarara covid igeze mu Rwanda bityo ngo nta mucuruzi ukwiye kudakurikiza aya mabwiriza kandi adaciye amafaranga yandi umuguzi.

Imibare ya BNR yerekana ko mu cyumweru cya mbere cya guma mu rugo ya mbere yo mu kwezi kwa 3 kugeza mu kwa 6 muri 2020, umubare w’abakoresha momo pay mu kwishyurana wazamutse ku gipimo cya 550%, kuko byavuye kuri miliyari 12.2 zoherejwe agera kuri miliyari 79.2.

Kuvanaho ibiciro byo kohererezanya amafaranga muri icyo gihe cy’amezi 3 ni kimwe mu byazamuye iyi mibare.

Jean Claude Mutuyeyezu




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira