Yanditswe Oct, 05 2020 07:34 AM | 43,877 Views
Kuri iki Cyumweru Minisiteri y’Ubuzima
yapimye abantu COVID19 baramutse bajya gusengera muri zimwe mu nsengero
n'abaramukiye muri siporo rusange i Kigali.
Hashize ibyumweru bibiri MINISANTE yongeye gusubukura gahunda yo gupima abantu batandukanye hirya no hino ariko hibandwa ahahurira abantu benshi nk’aho abagenzi bategera imodoka, mu masoko, gupima abatwara abantu kuri za moto n’abandi.
Abaturage bapimwe kuri iki Cyumweru bavuga ko iyi gahunda ari nziza kuko ituma bamenya uko ubuzima bwabo buhagaze, bagashima imbaraga u Rwanda rwashyize mu guhangana n’iki cyorezo.
Pst Antoine Rutayire, Umuyobozi mu idini rya EAR Paruwasi ya Remera na ryo ryabereyemo iki gikorwa avuga ko bagira uruhare rukomeye mu kunganira inzego za leta gutanga ubutumwa bwo kwirinda no kurwanya COVID19.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin avuga ko ishusho y’imibare ituruka mu gupima muri ubwo buryo itanga icyizere.
Danton GASIGWA
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru