AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

MINEDUC yafunze ishuri rya IPRC Kigali igihe cy'ibyumweru bibiri

Yanditswe Oct, 23 2022 19:03 PM | 115,456 Views



Minisiteri y'Uburezi yafunze Ishuri rikuru rya RP-IPRC ishami rya Kigali igihe kingana n'ibyumweru bibiri, kugirango iperereza rijyanye n'imyitwarire mibi yo kwiha umutungo wa leta ririmo kuhakorerwa rikomeze nta nkomyi.

Mu itangazo yashyize ahabona, kuri iki Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2022, Minisiteri y’Uburezi yanavuze ko uhereye kuri iki Cyumweru nta muntu wemerewe kwinjira muri iyi IPRC muri iki gihe kandi ngo n’abanyeshuli bari mu kigo, bagiye gufashwa gutaha bakazamenyeshwa igihe ishuli rizongera gufungurirwa.

Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira Thierry yatangaje ko umuyobozi wa IPRC Kigali Murindahabi Diogène nawe yatawe muri yombi nyuma y'aho bigaragaye ko habaye ubujura bw'ibikoresho by'iri shuri no kwiha umutungo rusange wa Leta. 

Kuri ubu hari ibikoresho byatangiye kugaruzwa mu gihe iperereza rigikomeje.

Ministere y’Uburezi kandi yashishikarije umuntu wese waba afite amakuru y’ingenzi yagirira akamaro iperereza ririmo gukorwa kuba yayatanga ku biro bya RIB bimwegereye.

Nyuma yo gufunga kw'iri shuri, MINEDUC yatangaje ko nta muntu wemerewe kwinjira muri iri shuri kandi ko abanyeshuri bari bari mu kigo bafashwa gutaha bakazamenyeshwa igihe ishuri rizongera gufungurirwa.

Soma Itangazo rya MINEDUC





Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage