Yanditswe Nov, 13 2020 19:41 PM | 66,599 Views
Nyuma y'imyaka 6 Leta y'u Rwanda itangije gahunda yo kugaburira abana ku
mashuri, Minisiteri y'uburezi irifuza ko uruhare rw'umubyeyi muri iyi gahunda
ruba itegeko nyuma yaho bigaragaye ko bamwe mu babyeyi banga gutanga umusanzu
wabo, bigatuma kugaburira abana bihinduka umutwaro ukomeye kuri Leta.
Gahunda yo kugaburira abana ku mashuri izwi nka School feeding, yatangijwe na Leta y'u Rwanda guhera mu mwaka wa 2014. Icyakora kuva yatangira gushyirwa mu bikorwa yagiye ihura n'imbogamizi zinyuranye k'uburyo umwaka ushize wa 2019 warangiye iri kuri 60%.
Kuba hari umubare munini w'ababyeyi badatanga umusanzu wabo biri mu bikomeje gukoma mu nkokora iyi gahunda, nkuko bamwe mu bayobozi b'ibigo by'amashuri batahwemye kubigaragaza.
Ni ikibazo cyongeye gukurura impaka ubwo komisiyo y'uburezi, ikoranabuhanga, umuco n'urubyiruko mu nteko ishinga amategeko yasuzumaga umushinga w'itegeko rigenga uburezi mu Rwanda.
Mu mushinga w'itegeko rigenga uburezi mu Rwanda, mu ngingo irebana n'inshingano z'umubyeyi mu guteza imbere ireme ry'uburezi, harimo guha umwana ibikenewe mu myigire ye ndetse minisiteri y'uburezi ikifuza ko mu bikenewe umubyeyi akwiye guha umwana we ifunguro ritaburamo.
Minisitiri w'Uburezi Dr. Uwamariya Valentine, avuga ko kubishyira mu itegeko byakemura ikibazo cy'ababyeyi bikuragaho izo nshingano bakaziharira Leta gusa.
Amafaranga 56 niyo nkunga ya Leta ku munsi, kuri buri mwana kugira ngo abashe gufata ifunguro muri iyi gahunda ya school feeding. Ingengo y'imari yari yagenewe iyi gahunda mu myaka 5 ya mbere ni miliyari zisaga 27 z'amafaranga y'u Rwanda, ni ukuvuga asaga miliyari 5 buri mwaka, gusa bikaba byari biteganyijwe ako iyi ngengo y'imari igomba kongerwa ariko ntibivaneho uruhare rw'ababyeyi.
Divin UWAYO
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru