Yanditswe Feb, 24 2020 09:03 AM | 19,951 Views
N’ubwo Minisiteri y'Ubuhinzi n'ubworozi iburira aborozi b'amafi n'abarobyi bo mu Rwanda kwirinda gutumiza hanze y'igihugu umurama w'utwana tw'amafi, kubera indwara ya Tilapia Lake Virus Desease yayagaragayemo, abafite amaturagiro y’utwana tw’amafi barizeza ko bihagije badakeneye ayo korora aturutse hanze y’u Rwanda.
Abororera amafi mu biyaga bifashishije uburyo buzwi nka kareremba n'abayororera mu byuzi bavuga ko kugeza ubu bamaze kwihaza ku murama w'amafi ku buryo batakiwutumiza hanze y'igihugu bityo ko nta mpungenge bafite z’uko amafi borora yahura n’indwara ziturutse hanze y’u Rwanda.
Mu Rwanda habarurwa aborozi b'amafi 31 n'amakoperative y'aborobyi 91.Gusa ku ruhande rw'abarobyi bifuza ko hagize icyorezo cy'indwara kigaragara ko cyibasiye amafi bajya bahabwa amakuru kugira ngo bagikumire hakiri kare kitaragera mu Rwanda.
Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi yagaragaje ko hari virusi yibasiye amafi ikaba yarageze mu bihugu bya Tanzania na Misiri ku mugabane wa Afurika ikaba irimo kwica amafi mu buryo bukabije.
Umuyobozi ushinzwe ubworozi bw'amafi n'uburobyi muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'ubworozi Mukasekuru Mathilde arasobanura ibimenyetso by'iyi ndwara yemeza ko idahererekanwa ku bantu ivuye mu mafi.
Uyu muyobozi Mukasekuru Mathilde arasaba ko habaho kwirinda gutumiza hanze umurama w'amafi y'ubwoko butandukanye cyane cyane aya Tilapia.
Jean Paul TURATSINZE
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza ya Stanford
Mar 26, 2024
Soma inkuru