Yanditswe Feb, 21 2018 21:25 PM | 5,515 Views
Ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe cyagaragaje ko imvura y’itumba izagwa mu mezi 3 ari imbere, ishobora kwiyongera cyangwa ikagabanuka bitewe n’agace runaka. Abahinzi barakangurirwa gukoresha amakuru y’ubumenyi bw’ikirere bagezwaho, kugirango abafashe kwitegura mu gihe cy’ihinga.
Semafara john, uyobora ikigo cy’ igihugu cy’iteganyagihe avuga ko igihembwe cy’imvura y’itumba cyatangiye kare ugereranije no mu myaka yashize kikaba cyaratangiye mu cyumweru cya 3 cya Gashyantare, aho biteganyijwe ko gishobora kurangira hagati y’ itariki ya 20 n’ iya 30 z’ ukwezi kwa 5 uyu mwaka. Yagize ati, "Hari aho imvura izagwa nk’isanzwe igwa muri ako karere, hari naho izaba nyinshi kurusha. Aho izagwa ari nyinshi ni mu majyaruguru agana ibirengerazuba no mu majyepfo agana iburengerazuba. Ahandi bigaragara ko imvura itazaba nyinshi cyane...umuyaga wa Alanina niwo ugeze nko kuri 50% niwo utera igabanuka ry’imvura mu turere twinshi tw’igihugu."
Imvura ni kimwe mu bituma
umusaruro wiyongera. Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi ivuga ko mu gihembwe
gishize imyaka irimo ibigori, Umuceri, Soya, ibishyimbo, ingano, ibirayi n’imyumbati
byahinzwe ku buso bwa Hegitare zisaga
ibihumbi 75 (751202), havuye umusaruro ungana na toni miliyoni 3 zisaga (3,265.000).
Telesphore Ndabamenye ukuriye ishami rishinzwe kongera umusaruro no kwihaza mu biribwa mu kigo RAB, avuga ko iteganyagihe rifasha mu gutanga amakuru ku bahinzi. Ati, "iki gihembwe hari ibihingwa byera vuba birimo ibigori, amoko yera vuba, igihingwa cy’umuceri gisanzwe gihungwa mu bishanga. Hari kandi imboga zihingwa mu mibande no mu bishaka, abaturage basabwa gukoresha aya makuru baba babonye. Hari aho abaturage batangiye gufata inyongeramusaruro, imbuto dutanga muri nkunganire niyo tudatanga muri nkunganire."
Meteo Rwanda ivuga ko ku kigero kiri hejuru ya 80 %, imvura y’ umuhindo yaguye hagati y’ ukwezi kwa 9 n’ ukwezi kwa 12 umwaka ushize, yaguye uko yari iteganijwe.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru