AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Kwagura ibitaro bya Butaro bizatwara miliyari 6 Frw

Yanditswe Jul, 31 2022 18:38 PM | 75,809 Views



Mu gihe imirimo  yo kwagura ibitaro bya Butaro biri mu karere ka Burera irimbanyije, abahivuriza ndetse n’abaganga barishimira ko nibyuzura bizatanga serivisi zisumbuye ku zo byatangaga.

Mu nkengero z’amarembo y’ibitaro bya Butaro, ni ho hari kubakwa inyubako zigeretse kane zizagurirwamo serivisi z'ubuvuzi bwa kanseri ndetse n'ubw’izindi ndwara zitandukanye.

Munyanganizi Jean Bosco wakoraga ibikorwa by'uburembetsi ndetse na Aminata Nsingizimana warangije amashuri ya kaminuza utaragiraga akazi, bari mu baturage basaga 500 bahawe akazi mu mirimo yo kwagura ibyo bitaro.

 Mu gihe cy'Amezi 6 bamaze bahawe akazi, bahamya ko byabafashije kwiteza imbere.

Mu ntangiriro z’umwaka utaha ni bwo biteganyijwe ko hazaba huzuye icyiciro cya mbere cy’iyi nyubako izagurirwamo  serivisi z’ubuvuzi bwa kanseri.

Abagana ibitaro bya Butaro, bavuga ko ibitaro bisanzwe bikorerwamo ari bito ugereranyije n’abarwayi byakira, bityo ngo kubyagura bije ari igisubizo.

Ku ruhande rw’abaganga na bo bemeza ko kwagura ibi bitaro  bizabafasha gutanga serivisi zinoze nk’uko bishimangirwa na Dr Mugabo Nsanzimana Oscar umuganga uvura kanseri y'abana.

Icyiciro cya mbere cyo kwagura inyubako z’ibitaro bya Butaro izatwara agera kuri miliyari 6 frw. Iyi nyubako yubakwa izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi barenga 50 ku munsi.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura