AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

Kagame yasabye abacuruzi kubyaza umusaruro icyambu kidakora ku mazi cyatashywe

Yanditswe Oct, 21 2019 18:31 PM | 6,156 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame arahamagarira abacuruzi bo mu Rwanda no mu karere ruherereyemo kubyaza umusaruro icyambu kidakora ku mazi magari cyatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa Mbere mu karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, kuko cyizafasha kugabanya ikiguzi cy’ubucuruzi ndetse n’igihe ibicuruzwa byabo byamaraga mu nzira.Ibi ni mu gihe isoko ryo mu karere no ku mugabane wa Afrika rikomeje kwaguka. 

Kigali Logistics Platform, ni icyambu kidakora ku mazi magari giherereye i Masaka mu Karere ka Kicukiro, kikaba icya mbere cyo muri ubu bwoko cyubatswe ku mugabane wa Afurika no mu karere u Rwanda ruherereyemo, kikaba cyarubatswe ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda na sosiyete Dubai Ports World, cg DP World mu mpine.

Uretse ikoranabuhanga mu gupakira no gupakurura kontineri y’ibicuruzwa biva ku minsi iri hagati ya 10 na 14 ikagera ku minsi 3 gusa, iki cyambu gitanga zimwe muri serivisi za gasutamo ubusanzwe zatangirwaga ku byambu byo ku mazi magari, nkuko Fred Seka, umwe mu bunganira abacuruzi muri gasutamo abisobanura.

Ububiko bw’ibicuruzwa bw’iki cyambu bwubatse kuri metero kare 19 600, bufite ubushobozi bwo kwakira toni 50 ku munsi, ni ukuvuga toni ibihumbi 640 buri mwaka ndetse na kontineri z’ibicuruzwa zigera ku bihumbi 50, ni ukuvuga hafi inshuro 10 ubwa MAGERWA.


Nyuma yo kwerekwa ibice binyuranye by’iki cyambu, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimiye Sosiyete Dubai Ports World ku bw’iri shoramari, agaragaza ko aya ari amahirwe ku Rwanda muri iki gihe isoko rikomeje kwaguka.

Yagize ati “U Rwanda ruri mu miryango y’ubukungu irimo uwa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, ndetse na COMESA. Ahazaza h’ubucuruzi n’ubuhahirane ku mugabane wacu, ni isoko rusange rya Afurika, ubucuruzi n’ubuhahirane bikazatangira muri Nyakanga umwaka utaha. Ariko nanone amasezerano y’ubucuruzi ubwayo nta mpinduka yazana mu gihe nta bikorwa remezo bihari. Hamwe no gufungura iki cyambu rero, u Rwanda rurimo gukora ibyo rusabwa kugira ngo rugere ku isoko rigari ry’abaguzi basaga miliyari na miliyoni 200 muri Afurika n’ahandi.”

Umuyobozi wa Sosiyete DP World ku Isi, Sultan Ahmed Bin Sulayem, we yagaragaje ko atewe ishema no gushora imari mu Rwanda, igihugu yashimangiye ko gifite imiyoborere ireba kure kikaba amarembo meza yo kwagura ubucuruzi mu karere no muri Afurika muri rusange.

Yagize ati “Twe tubona u Rwanda nk’amarembo meza kuko ruri mu mutima wa Afurika. Ibi ni mwe mwabikoze natwe rero reka tubikoreshe, kandi turabashimiye ku bw’ayo mahirwe mwaduhaye! Icyiza twe twabonye ku Rwanda ni urugwiro abayobozi bagira, ni igihugu gifite imiyoborere myiza kandi ikora mu buryo bunoze. Ibyo mureba hano ntabwo ari iby’u Rwanda gusa, kuko twabwiye abantu ko tuzajya tugeza ibicuruzwa no muri Centrafurika, mu Burundi, Malawi, Congo ndetse na Tanzania na Kenya.” 

Aha ni ho Umukuru w’igihugu yahereye, asaba abacuruzi n’abashoramari kubyaza umusaruro amahirwe begerejwe n’iki cyambu.

Yagize ati “Turifuza guhamagarira abacuruzi n’abashoramari bacu duhereye ku nganda ziri muri aka gace, mu karere n’ahandi, kubyaza umusaruro iki cyambu. Nta rwitwazo na rumwe rwatuma amahirwe menshi nk’aya tutayabyaza inyungu.”

Kigali Logistics Platform yatangiye kubakwa mu mwaka ushize wa 2018 hashingiwe ku masezerano y’imyaka 25 Leta y’u Rwanda yagiranye na sosiyete DP World. Mu gihe gito imirimo itangiye, iki cyambu cyahaye akazi abagera kuri 667, aho 98% ari Abanyarwanda. 

Igice cya mbere cyatashywe kuri uyu wa mbere, cyatwaye miliyoni 50 z’amadorali ya Amerika, ni ukuvuga asaga miliyari 40 z’amafaranga y’u Rwanda, hakaba hatahiwe igice cya 2 cyo kubaka ibyumba bikonjesha, cold rooms, kikazatwara abarirwa muri miliyoni 35 z’amadorali, ni ukuvuga asaga miliyari 30 z’amafaranga y’u Rwanda.

Inkuru mu mashusho



Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage