AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Kabuga Félicien ni muntu ki?

Yanditswe May, 17 2020 13:14 PM | 45,294 Views



Mu mudugudu wa Nyange,Akagari ka Gatenga mu Murenge wa Mukarange mu yahoze ari  Komine Mukarange, Perefegitura ya Byumba. Ubu ni mu Karere ka Gicumbi Intara y’Amajyaruguru mu mwaka w’1935 havuka Kabuga Felisiyani waje kuba umunyemali ukomeye wo mu gihe cye bitewe nubuhinzi bwicyayi ndetse nubucuruzi butandukanye.

Ubu bucuruzi ntacyo bwari butwaye ariko aho kuba isoko yubuzima bwanyarwanda bwabaye isoko yamarira n'imiborogo bitewe n'uruhare rw'ubu bucuruzi bwe mu gutera inkunga yakorerwaga abatutsi muri 94.

Iyo uvuze kwa Kabuga mu murwa mukuru w'u Rwanda Kigali abenshi babihuza n'umuturirwa yubatse ahitwa ku Muhima. Iyi nzu igeretse ntiyayubatse muri Kigaki gusa, kuko naha yaratuye naho yari yarahubatse inzu ya etaje, ibintu byagaragazaga ubukire bwe muri icyo gihe.

Kabuga Felisiyani yateye inkunga politiki mbi yubwicanyi bwakorerwaga abatutsi. Yabaye Perezida wa Komite y’agateganyo yiswe  Fonds de Défense Nationale (FDN), anaba  Perezida wa Komite yatangije Radiyo RTLM yamamaje umugambi wo kurimbura abatutsi mu 1994.

Zimwe mu ngero zibigaragaza nuko, Kabuga, ari umwe bantu, bashyizeho Ikigega cyo kurengera igihugu hagamijwe gukusanya amafaranga yo gushyigikira mu rwego rw’imari n’ibikoresho ibikorwa by’Interahamwe byo kwica no kugirira nabi Abatutsi.

Kabuga kandi yagize uruhare mu gushinga Radiyo RTLM yahamagariraga abahutu kwica abatutsi.  Urutonde rw’abanyamigabane b’ibanze b’iyi radiyo, rwariho abantu 1136, aho umugabane utagombaga kujya munsi y’amafaranga ibihumbi 5. Kabuga ni umwe mu banyamigabane b’iyi radiyo batanze amafaranga menshi mu ishingwa ryayo, aho yatanze ibihumbi 500,000.

RTLM ikimara gutangizwa, imikorere yayo yari ishinzwe Félicien Kabuga wari Perezida wayo, Ferdinand Nahimana, Umuyobozi wayo  (directeur), Jean Bosco Barayagwiza, akaba yari yungirije umuyobozi.

Mu bikorwa bindi bikomeye Kabuga Felicien yamenyekanyemo cyane harimo icyo kugura toni 581 z’imihoro yakoreshejwe muri Jenoside.

Muri Gashyantare 1994, umukozi wa sosiyete CHILLINGTON yemeje ko isosiyete yabo yari imaze kugurisha u Rwanda mu mezi make, imihoro myinshi iruta kure ubwinshi iyo bari baratumije mu mwaka wose wa 1993. Impapuro zisaba impushya zo kuzana ibintu mu gihugu zasuzumwe na ‘Human Rights Watch’ hagati ya Mutarama 1993 na Werurwe 1994, zigaragaza ko toni 581 z’imihoro zinjijwe mu Rwanda. Iyo mihoro yatumijwe yose hamwe ku giciro cya miriyoni 95 z’amafaranga y’u Rwanda, yatanzwe n’umunyemari Kabuga Felisiyani.

Uretse mu Bufaransa yafatiwe, Kabuga yaje guhungira mu bihugu bitandukanye birimo Kenya, Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, u Budahe, u Busuwisi, nk’uko itangazo rya Minisiteri y'Ubutabera y'u Bufaransa ryabigaragaje nyuma yo gutabwa muri yombi. 

Kabuga kandi yari umwe mu bakekwaho jenoside yakorewe abatutsi bari bakihishahisha mu mahanga, aho Leta zunze Ubumwe za Amerika zari zarashyizeho igihembo cya Miliyoni 5 z’amadorali yari agenewe uwazagaragaza aho yihishe.

Kabuga akurikiranweho ibyaha birindwi: Ubufatanyacyaha muri jenoside, gushishikariza mu buryo butaziguye no gukangurira rubanda gukora jenoside, gushaka gukora jenoside, umugambi wo gukora jenoside, gutoteza no gutsemba, byose bifitanye isano n’ibyaha byakozwe mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Jean-Claude NDAYISHIMYE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira