Yanditswe Oct, 01 2020 09:40 AM | 142,539 Views
Minisiteri ishinzwe Ibikorwa
by'Ubutabazi iravuga ikomeje ibikorwa bigamije kwitegura guhangana n'ibiza
bishobora guterwa n'imvura. Gusa igasaba n'abaturage gushyiraho akabo nko
kuzirika ibisenge by'inzu zabo neza ndetse no guca imiyoboro amazi y'imvura.
Mu myaka ya vuba n'iya kera hari Abanyarwanda babuze ababo bitewe n'imvura yabaga yaguye bidasanzwe, abantu bagapfa, amatungo agapfa, inzu n'ibindi bikangirika mu buryo bukomeye.
Abaturage cyane cyane abari mu bice bishyira mu kaga ubuzima bwabo, bavuga ko ibihe by'imvura iyo byegereje imitima yabo iva mu bitereko.
Umunyamabanga Uhoraho muri, Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, Kayumba Olivier avuga ko imyiteguro ihoraho igamije gukumira ndetse no guhangana n'ibiza icyakora hari icyo basaba abaturage bakwiye gukora.
Ibindi iyi minisiteri isaba abaturage ni ukwimuka mu manegeka, mu nzu zishaje n'ahandi hashyira ubuzima bwabo mu kaga, isaba kandi buri karere gakurikije uko gakunze kwibasirwa n'ibiza gushyiraho uburyo bwo kuzabyitwaramo hakiri kare.
Paul RUTIKANGA
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru