AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Iyo imvura iguye bikanga ko yabateza ibiza

Yanditswe Oct, 01 2020 09:40 AM | 142,539 Views



Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi iravuga ikomeje ibikorwa bigamije kwitegura guhangana n'ibiza bishobora guterwa n'imvura. Gusa igasaba n'abaturage gushyiraho akabo nko kuzirika ibisenge by'inzu zabo neza ndetse no guca imiyoboro amazi y'imvura.

Mu myaka ya vuba n'iya kera hari Abanyarwanda babuze ababo bitewe n'imvura yabaga yaguye bidasanzwe, abantu bagapfa, amatungo agapfa, inzu n'ibindi bikangirika mu buryo bukomeye.

Abaturage cyane cyane abari mu bice bishyira mu kaga ubuzima bwabo, bavuga ko ibihe by'imvura iyo byegereje imitima yabo iva mu bitereko.

Umunyamabanga Uhoraho muri, Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, Kayumba Olivier avuga ko imyiteguro ihoraho igamije gukumira ndetse no guhangana n'ibiza icyakora hari icyo basaba abaturage bakwiye gukora.

Ibindi iyi minisiteri isaba abaturage ni ukwimuka mu manegeka, mu nzu zishaje n'ahandi hashyira ubuzima bwabo mu kaga, isaba kandi buri karere gakurikije uko gakunze kwibasirwa n'ibiza gushyiraho uburyo bwo kuzabyitwaramo hakiri kare.

Paul RUTIKANGA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira