Yanditswe Jan, 17 2021 08:37 AM | 35,810 Views
Abatuye Umujyi wa Kayonza mu Ntara y'Iburasirazuba baravuga ko
kuba warashyizwe mu yunganira Kigali ari amahirwe akomeye agiye
kubafasha kwihuta mu iterambere.
Umurenge wa Mukarange ni wo wubatsemo Umujyi w'Akarere ka Kayonza. Mu muhango wo gusinya imihigo ya 2020/2021 no guhigura iya 2019/2020 Perezida wa repubulika Paul Kagame yasabye ko uyu umujyi warushaho kurangwa n'isuku mu myubakire.
Abatuye uyu mujyi bavuga ko izo mpanuro z'umukuru w'igihugu zabafashije kuvugurura umujyi wabo.
Mu gishushanyo mbonera cy'imikoreshereze y'ubutaka cyemejwe mu mwaka ushize wa 2020 Kayonza yashyizwe mu mijyi yunganira Kigali.
Abatuye n’abakorera muri uyu mujyi basanga bizatuma utera imbere kurushaho.
Mu kujyana n'icyi cyerekezo gishya umujyi wa Kayonza uragenda urushaho kwaguka ari na ko hongerwa ibikorwa remezo.
Uyu mujyi uri mu gice cya kabiri cy'imijyi yunganira Kigali hamwe na Karongi na Kirehe imijyi biteganyijwe ko muri 2050 izaba ifite abaturage bari hagati y'ibihumbi 250 na 650.
Icyo igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka kivuga ku gutuza abantu mu mijyi no mu byaro
Kuri ubu, Abanyarwanda hafi 18.4% batuye mu mijyi, kujya gutura mu mijyi bikaba bikomeje no kwiyongera kubera amahirwe y’umurimo ahari.
Hashingiwe ku mubare w’abaturage na serivisi zizaba zikenewe mu guteza imbere imibereho y’abatuye mu imijyi bazaba bageze ku kigero cya 70 ku ijana (70%) y'Abanyarwanda bose muri 2050, igishushanyombonera gishya cyashyizeho ibyiciro bitanu by’imijyi:
Umujyi wa Kigali uzakomeza kuba umurwa mukuru w’igihugu kandi ugakomeza gutezwa imbere mu ngeri zose.
Umujyi wa Kigali uzagaragirwa n’indi mijyi itatu iwukikije ariyo Muhanga, Bugesera na Rwamagana. Buri wose muri iyo mijyi uzaba ufite umwihariko aho umujyi wa Muhanga uzaba ari umujyi w’ubucuruzi butandukanye ndetse no gutunganya amabuye y’agaciro n’ibindi, umujyi wa Bugesera uzateza imbere cyane ubwikorezi n’inganda n’ naho umujyi wa Rwamagana ukazaba umujyi w’ubucuruzi no gutunganya umusaruro w’ubuhinzi;
Imijyi umunani yegereye imipaka ariyo Nyagatare, Musanze, Rubavu, Karongi, Rusizi, Huye, Kirehe na Kayonza izunganira umujyi wa Kigali bityo iteze imbere ubucuruzi bw’imbere mu gihugu hamwe n’ubwambukiranya imipaka;
Imijyi iciriritse icumi n’itandatu (16) y’Uturere dusigaye nayo izakomeza gutera imbere mu ngeri zose;
Imijyi mito mito yo mu cyaro igera kuri mirongo irindwi n’itatu (73 emerging centres) ;
Na ho icyaro kizasigarana imiturire yo mu midugudu ku baturage bazaba basigaye bangana na 30% aho site z’imidugudu zari zikiri nyinshi zizagenda zihuzwa zikagera ku bihumbi bitatu (3000) zituweho neza, zifite ibikorwaremezo byibanze byose. Bigenza neza buri Kagari hazaba gafite site imwe y’umudugudu ikikijwe n’ubutaka buhagije bwo guhinga. Ibi bizaba hagamijwe gutura ku butaka buto hakaboneka ubutaka bw’ubuhinzi buzakoreshwa mu guteza imbere ubuhinzi.
Jean Damascene MANISHIMWE
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru