AGEZWEHO

  • U Bubuligi: Silas Majyambere yitabajwe mu gutanga ubuhamya mu rubanza rwa Emmanuel Nkunduwimye – Soma inkuru...
  • Umugaba Mukuru w’Ingabo za Senegal yatangiye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda – Soma inkuru...

Inzu zirenga 1200 zimaze kwangizwa n’umutingito mu karere ka Rubavu

Yanditswe May, 26 2021 18:14 PM | 33,903 Views



Nyuma y’aho akarere ka Rubavu gakomeje kwibasirwa n’umutingito wakurikiye iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, kugeza ubu inzu 1200 nizo zimaze gutangazwa ko zangijwe nawo.

Abakozi b'Ikigo gishinzwe Gaz, Mine na Petrol bavuze ko igihe uyu mutingito uzarangirira kitazwi, gusa ko bashingiye ku bunararibonye bw’ahandi habaye imitingito nyuma y’iruka ry’ikirunga, basanga utajya urenza ibyumweru bibiri.

Ibi byatumye kuri uyu wa Gatatu Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Ubutabazi  Kayisire Marie Solange asura aka karere,  yizeza abagizweho ingaruka n'imitingito ko leta y'u Rwanda izakomeza kubaba hafi no kubaha ubufasha bwose bukenewe.

Minisitiri Marie Solange yagaragarijwe ingaruka zatejwe n'umutingito mu kigo cyigisha amasomo y'ubumenyi cya Gisenyi cyohoze ari ESSA, asura ibitaro bya Gisenyi aho yasanze zimwe muri serivisi  z'ubuvuzi zahatangirwaga zarimuriwe mu kigo cya Rugerero, mu bitaro bya Ruhengeri na Shyira.

Yasabye abaturage bafite inzu zashegeshwe n’umutingito kuba bazivuyemo.

Uyu muyobozi yasuye kandi  impunzi z'Abanyekongo zirenga 650 zavuye muri Teritwari ya Nyiragongo bahunze  imitingito.

Izi mpunzi zicumbikiwe mu Murenge wa Busasamana, zashimye uko zakiriwe.

Minisitiri Marie Solange yabijeje ko bimwe mu bibazo bizaganirwaho n'ababishinzwe kugirango bisubizwe bijyanye no kuba baravuye mu byabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Kugeza ubu inyinshi mu nzu zangirika ni izubatswe hejuru y’umututu, abakozi b'Ikigo gishinzwe Gaz, Mine  na Petrol, bagaragaza ko  aho hantu hari hazwi kuva kera, ndetse ko nta ngaruka byateza zirimo nko kuba ubutaka bwacikamo kabiri.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/_BpMgXmYCps" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Senegal yatangiye uruzinduko rw’akazi mu

Abadepite bemeje ishingiro ry'umushinga w'itegeko ryemerera abanyamaha

Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zagabye ibitero ku byihebe mu Nta

Umujyi wa Kigali waburiye abaturage kwitwararika muri ibi bihe by'imvura ny

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yavuze ko hatazwi irengero rya toni 3100

WASAC igiye kubaka bundi bushya ikimoteri cya Nduba

Umujyi wa Kigali ugiye guhagurukira abateza urusaku

NEC yasobanuye aho imyiteguro y'amatora igeze