Yanditswe Feb, 18 2020 06:34 AM | 17,321 Views
Hari umubare utari muto
w’abasore bakomeje kwitabira siporo yo guterura ibyuma biremereye, bakabyita
kubaka umubiri nyamara muri aba, benshi
ngo babikora nabi, batazi amategeko agenda uyu mukino nkomezamubiri.
Hari n’inzobere mu by’ubuzima zigaragaza ko bitabura no kugira izindi ngaruka ku buzima mu gihe uku guterura ibyuma biremereye byaba bikorwa nabi. Ababikora bagirwa inama yo kugana ibigo n’abatoza babigize umwuga.
Bamwe mu bakoraga siporo yo guterura ibyuma biremereye bavuga ko nyuma yo kuyihagarika babikuyemo uburwayi bakanavuga ko hari bamwe muri bagenzi babo babikuriye mo urupfu.
Kalisa Jules yagize ati “Ingaruka zo rero nkuko nakubwiye ingaruka ni nyinshi nkuko nakubwiye ko ntakibikora ni uko byangizeho ingaruka. Siporo ndazikora muri rusange biriya byo guterura ni byo naretse nyibikora nigeze guterura nterura ibiro byinshi biruta imbaraga zanjye ndimo guterura nsa nuwagudutse umugongo ku buryo byanteye ikibazo guhaguruka birananira ako kanya.”
Na ho Hirwa Christian utagikora izi siporo we avuga ko hari igihe umuntu aterura ibyuma bimurusha uburemere bikamugiraho ingaruka.
Ati “Ushobora guterura icyuma kikakugwaho cyangwa ugaterura ibyuma biremereye bitewe nuko ushaka kugira ngo uganguze vuba icyuma kikakwangiza mu mubiri ukagira ikibazo gikomeye mbega no gukira bikazakubera ikibazo ariko njyewe ingaruka byangizeho nyine nterura ntabonaga ndi munini naje kubireka nasubiye kuba mutoya.”
Shabani Seth ni umwe mu bafite ubunararibonye bwo gukoresha imyitozo nkomezamubiri nk’iyi mu mujyi wa Kigali , aragira inama ababa barigeze gukora iyi siporo yo guterura ibyuma ko mu gihe babihagarika, bakomeza n’ubundi kugira izindi siporo zoroheje baganamo , aho kubihagarikira rimwe byose.
Na ho Dr Patrique Rutamu agaragaza ko iyi ari siporo irimo n’ingaruka zikomeye zishobora gutuma imitsi iturika mu gihe byaba bidakoranwa ubunyamwuga..
Ati “Ni ukuvuga ngo ushobora gusanga umuntu ufite ibiro 50 ashobora kwikorera ibiro 100 cyangwa 150 urumva ko bitajyanye. Ingaruka rero bishobora gutera zimwe ni ukuba yacika imitsi ashobora kugira icyibazo k’imitsi ashobora kugira ikibazo cya tando ashobora kugira ikibazo cyo guturika amagufa mwagiye mu bibona niba mu kurikirana imikino yo hanze nka olempike, nka biriya babigize umwuga byagiye bibagaragaraho ugasanga umuntu aturitse igufwa ry'ukuboko ariko akenshi bidatewe ni uko ibiro yateruye ari byinshi cyane nk’ibyo yakagombye guterura.
Uyu muganga yunzemo ati “Ahubwo bitewe na tekenike mbi, niba mwarabibonye iyo umuntu aterura ibyuma cyane cyane biriya biremereye hari umukandara aba agomba kwambara ku mugongo rero bishobora kubaho ugasanga umuntu agiye guterura icyuma yunamye umugongo adafite tekenike kuko iyo uterura umugongo ugomba kuba uhagaze.”
KAYINAMURA William
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru