Yanditswe Aug, 21 2021 10:21 AM | 42,371 Views
Kuri
uyu wa Gatanu, ingabo z’ u Rwanda zifatanije n’iza Mozambique, nyuma yo
kwigarurira ibirindiro by’icyicaro gikuru
cy’ibyihebe cy’Umujyi wa Mocimboa
Da Praia, zakomeje kubakurikira ari nako zibagabaho ibitero aho byahungiye mu Majyepfo ahitwa Mbau
mu birometero bisaga 50, aho ibi byihebe byari byimuriye ibirindiro.
Kuri ubu Ingabo z’u Rwanda zigaruriye ibindi birindiro by’ibyihebe by’ahitwa Mbau.
Mu birometero nka bitanu utarinjira Mbau, ingabo z’u Rwanda zasakiranye n’umutwe w’ibyihebe biri hagati ya 80-100, habera imirwano ikomeye yarangiye ibyihebe bikubiswe inshuro ndetse bihatakariza abarwanyi 11 n’ibikoresho birimo imbunda za SMG n’ibindi bikoresho.
Mu byerekezo ibyihebe bikomeje guhunga bineshejwe nk’urugero ahitwa muri Nagitenge utaragera Mbau, byatemaga ibiti binini bakabihirika mu mihanda kugira ngo bagabanye umuvuduko w’ingabo z’u Rwanda.
Iyo mikorere yabyo yabaye impfabusa kuko ibyo biti bigenda bikurwa mu nzira hifashishijwe imodoka z’intambara, n’imashini zabugenewe, urugendo rugakomeza.
Ingabo z’u Rwanda zifatanije n’iza Mozambique zikaba zikomeje gukurikirana ibi byihebe kugira ngo byamburwe ahantu hose zifashisha mu guhungabanya umutekano w’abaturage.
Amajyaruguru: Imiryango 11 y’abarokotse Jenoside yaremewe n’abanyamuryango ba FPR Inkot ...
1 hour
Soma inkuru
Burera: Abaturage 6 bakomerekejwe n’imbogo zasohotse muri Pariki y’Ibirunga
May 18, 2024
Soma inkuru
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Guinée Conakry
May 17, 2024
Soma inkuru
Abatuye Afurika bagomba kubakira iterambere ryawo ku bisubizo by'ibibazo biwugarije-Perezida Ka ...
May 17, 2024
Soma inkuru
Imitwe ya Politiki ya FPR-Inkotanyi na PL yatanze abakandida yifuza ko bazaba Abadepite
May 17, 2024
Soma inkuru
U Rwanda U20 rwegukanye Irushanwa ry’Akarere ka 5 muri Handball
May 17, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yatanze kandidatire ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu
May 17, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda basaga miliyoni ebyiri bagiye gutora Umukuru w’Igihugu bwa mbere
May 16, 2024
Soma inkuru