Yanditswe Jan, 24 2023 18:25 PM | 4,001 Views
Indege y’intambara (Sukhoi-25) ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, yongeye
kuvogera ikirere cy’u Rwanda kuri uyu wa Kabiri.
Ibiro by’umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda bitangaza ko ibyo byabaye 17h03, rigashimangira ko ingamba z’ubwirinzi zafashwe.
U Rwanda rwasabye Repubulika Iharanira Demukrasi ya Kongo guhagarika ubushotoranyi.
Ni ku nshuro ya 3 indege y’intambara ya Repubulika iharananira Demokarasi ya Kongo ivogereye ikirere cy’u Rwanda mu mezi atatu akurikirana kuva mu Gushyingo 2022.
Ku nshuro ya mbere indege y’intambara ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yavogereye ikirere cy’u Rwanda tariki 7 Ugushyingo 2022, imara umwanya muto ku kibuga cy’indege cya Rubavu ibona gusubira i Goma.
Igikorwa nk’iki cyaherukaga tariki 28 Ukuboza 2022 ubwo nabwo indege yo mu bwoko bwa sukhoi-25 yavogeraga ikirere cy’u Rwanda mu gace k’ikiyaga cya Kivu.
Mu karere ka Rubavu abaturage babonye indege y’intambara ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ivogera ikirere cy’u Rwanda, bavuga ko bafite icyizere inzego z’umutekano z’u Rwanda n’ubushobozi bw’igihugu bwo kubarinda.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru