AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Inama ya CHOGM izabera i Kigali guhera tariki 21 Kamena 2021

Yanditswe Sep, 23 2020 16:53 PM | 63,280 Views



Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Commonwealth bemeje ko bazahurira mu Rwanda mu nama izaba tariki 21 Kamena umwaka utaha wa 2021.

Itangazo ryasohowe n’Ubunyamabanga bw’uyu muryango rivuga ko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth Patricia Scotland uyu munsi batangaje itariki nshya y’inama y’abakuru b’ibihugu na guverinoma, CHOGM, yagombaga kubera i Kigali muri Kamena uyu mwaka ikaza gusubikwa kubera icyorezo cya COVID-19.

Itariki nshya rero yemeranyijwe n’ibihugu bigize uyu muryango izaba iya 21 Kamena umwaka wa 2021.

Inama ya CHOGM ubusanzwe iba rimwe mu myaka 2, ikaba ari urwego rukomeye rugishwa inama rugahuza abafata ibyemezo kuri politiki zinyuranye.

Mu mwaka wa 2018 ni bwo u Rwanda rwatoranyijwe ngo ruzakire inama ya CHOGM yagombaga kuba muri uyu mwaka.

Itangazo rigenewe abanyamakuru rivuga ko Perezida Kagame yijeje ko iyi nama izaba umwaka utaha ari umwanya udasanzwe wo kuganira ku mbogamizi ikoranabuhanga, ibidukikije n’ubukungu bihura nazo n’amahirwe urubyiruko rwo mu bihugu bigize uyu muryango rufite, hagamijwe guhangana n’ingaruka za COVID-19. Yanahaye ikaze abazayitabira abizeza ko ntakizabahungabanya mu gihe bazaba bari i Kigali mu Rwanda.

Na ho Umunyamabanga Mukuru we asanga iyi nama ari iya mbere muri iki kinyagihumbi izaba ibereye muri Afurika, akaba yizeye ko abayobozi bazayitabira kugira ngo baganire uburyo bahangana n’ibibazo by’ngorabahizi byugarije ibihugu n’ababituye. Patricia Scotland yongeyeho ko muri iyi nama bazaganira ku buryo ibihugu birimo kwiyubaka nyuma ya Covid19, imihindagurikire y’ikirere, ubukungu bw’isi, ubucuruzi n’iterambere rirambye bigomba gukemurwa binyuze mu bufatanye mpuzamahanga.





Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura