Yanditswe Sep, 04 2021 16:43 PM | 121,400 Views
Impunzi zo mu
nkambi ya Kiziba mu karere ka Karongi, zatangaje ko zacitse ku myumvire yo kwibwira ko iyi nkambi ari agahugu
kihariye ndetse ubu ngo zifite uruhare
rukomeye mu kwicungira umutekano.
Mu 2018 mu nkambi ya kiziba hadutse urugomo n'imivurungano yatewe na zimwe mu mpunzi zari zifite imyitwarire idakwiye, ituma hari abahatakarije ubuzima abandi bakurikiranwa n'inzego z'umutekano. Nyuma y’aho impunzi zasanze zigomba kugira uruhare mu kwicungira umutekano.
Bahati Emmanuel wakuri muri iyi nkambi akaba akuriye umutekano mu nkambi ya Kiziba agira ati “Icya mbere ni ibikorwa remezo biri mu nkambi, ikindi ni uko dukora irondo mu rwego rwo kurinda ubusugire bw'abari mu nkambi.”
Perezida w'inkambi ya Kiziba, Bagaza Baptiste avuga ko uku kwishyiriraho abashinzwe umutekano mu nkambi byatanze amahoro.
Ati “Prison Fellowship yaje mu 2019 gufasha mu kwimakaza amahoro n'umutuzo mu nkambi ya Kiziba, ihuza abafatanyabikorwa n'abagenerwabikorwa aribo mpunzi habaho igihe cyo kuganira, kuva icyo gihe mu 2019 kugeza ubu mu nkambi ya Kiziba ni amahoro abahinga barahinga, abacuruza abaracuruza abakora ibindi bikorwa babikora mu mutuzo.”
Umuyobozi w’inkambi y’impunzi ya Kiziba Kamanzi Straton avuga ko ibibazo byari mu nkambi ya Kiziba byaturukaga ku myitwarire idakwiye, byagiye bishakirwa umuti ku bufatanye n'abafatanyabikorwa batandukanye.
Ati “Impunzi zafataga iyi nkambi nk'agahugu ka Loni kaba mu Rwanda, ariko mu biganiro twagiye tugirana n'abayobozi babo banyuranye, abanyamadini, tugakorana inama nabo tukabereka ko nta mpunzi ku isi zigira iyo myumvire.”
Francis Ezike umuyobozi wa HCR mu nkambi ya Kiziba, agaragaza ko amahoro n'ituze bigaragara mu nkambi byari ibintu bidashoboka iyi hatabaho uruhare rwa leta y'u Rwanda.
Usibye gahunda zo kwicungira umutekano zacengeye abari mu nkambi ya Kiziba, hanakorwa ubukangurambaga butandukanye bugamije gusobanurira impunzi amategeko n'izindi gahunda zigamije imibereho myiza biciye mu bafatanyabikorwa batandukanye.
Inkambi ya Kiziba irimo impunzi zigera ku bihumbi 17, abagera kuri 65% ni urubyiruko.
Kwizera John Patrick
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru