AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Impunzi za Kiziba zavuze ko zacitse ku myumvire yo kwibwira ko iyi nkambi ari agahugu kihariye

Yanditswe Sep, 04 2021 16:43 PM | 121,400 Views



Impunzi zo mu nkambi ya Kiziba mu karere ka Karongi, zatangaje ko  zacitse ku myumvire  yo kwibwira ko iyi nkambi ari agahugu kihariye ndetse ubu  ngo zifite uruhare rukomeye mu kwicungira umutekano.

Mu 2018 mu nkambi ya kiziba hadutse urugomo n'imivurungano yatewe na zimwe mu mpunzi zari zifite imyitwarire idakwiye, ituma hari abahatakarije ubuzima abandi bakurikiranwa n'inzego z'umutekano. Nyuma y’aho impunzi zasanze zigomba kugira uruhare mu kwicungira umutekano.

Bahati Emmanuel wakuri muri iyi nkambi akaba akuriye umutekano mu nkambi ya Kiziba agira ati “Icya mbere ni ibikorwa remezo biri mu nkambi, ikindi ni uko dukora irondo mu rwego rwo kurinda ubusugire bw'abari mu nkambi.”

Perezida w'inkambi ya Kiziba, Bagaza Baptiste avuga ko uku kwishyiriraho abashinzwe umutekano mu nkambi byatanze amahoro.

Ati “Prison Fellowship yaje mu 2019 gufasha mu kwimakaza amahoro n'umutuzo mu nkambi ya Kiziba, ihuza abafatanyabikorwa n'abagenerwabikorwa aribo mpunzi habaho igihe cyo kuganira, kuva icyo gihe mu 2019 kugeza ubu mu nkambi ya Kiziba ni amahoro abahinga barahinga, abacuruza abaracuruza abakora ibindi bikorwa babikora mu mutuzo.”

Umuyobozi w’inkambi y’impunzi ya Kiziba Kamanzi Straton  avuga ko ibibazo byari mu nkambi ya Kiziba byaturukaga ku myitwarire idakwiye, byagiye bishakirwa umuti ku bufatanye n'abafatanyabikorwa batandukanye.

Ati “Impunzi zafataga iyi nkambi nk'agahugu ka Loni kaba mu Rwanda, ariko mu biganiro twagiye tugirana n'abayobozi babo banyuranye, abanyamadini, tugakorana inama nabo tukabereka ko nta mpunzi ku isi zigira iyo myumvire.”

Francis Ezike umuyobozi wa HCR mu nkambi ya Kiziba, agaragaza ko amahoro n'ituze bigaragara mu nkambi byari ibintu bidashoboka iyi hatabaho uruhare rwa leta y'u Rwanda.

Usibye gahunda zo kwicungira umutekano zacengeye abari mu nkambi ya Kiziba, hanakorwa ubukangurambaga butandukanye bugamije gusobanurira impunzi amategeko n'izindi gahunda zigamije imibereho myiza biciye mu bafatanyabikorwa batandukanye.

Inkambi ya Kiziba irimo impunzi zigera ku bihumbi 17, abagera kuri 65% ni urubyiruko.

Kwizera John Patrick




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage