AGEZWEHO

  • Rusizi: Ababyeyi b'Intwaza bashimye Igihugu cyabahurije hamwe ntibakomeza guheranwa n'agahinda – Soma inkuru...
  • Madamu Jeannette Kagame yagarutse ku mahitamo Abanyarwanda bafashe yo kongera kunga ubumwe – Soma inkuru...

Amafoto: Imitingito ikomeje kwibasira Rubavu yangije amagorofa n'imihanda

Yanditswe May, 25 2021 19:31 PM | 40,320 Views



Imitingito ikomeje kwibasira akarere ka Rubavu, kuri uyu wa Kabiri yangije inyubako z’amagorofa y’ubucuruzi igwisha inkuta zazo n’inzu z’abatarurage.

Ibi byatumye hafungwa imihanda n’isoko rya Gisenyi n’inyubako ziryegereye, kuko nazo zagizweho ingaruka n’uwo mutingito wateye ubwoba bamwe mu baturage batangiye guhunga Umujyi berekeza ahandi mu Gihugu.

Kugeza ubu kandi akarere ka Rubavu gakomeje kwakira impunzi ziri kuva muri teritwari ya Nyiragongo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zihunze imitingito.

Mu karere ka Rubavu hakomeje kumvikana imitingito, uyu munsi wangije inyubako z’amagorofa akoreramo ubucuruzi niziri kubakwa, inyubako nyinshi ziri kugirwaho ingaruka niyi mitingito  ziri mu ruhererekane rw’inzira y’ubutaka bwisaturamo kabiri bikagera no ku nzu  zibwubatseho.

Bitewe n’uko isoko rya Gisenyi naryo riri muri iyo nzira y’ubwo butaka naryo ryafunzwe mu gihe kitazwi nk’uko abacuruzi babigaragaza.

Uyu mutingito watumye hafungwa umuhanda umuhanda uva  ku rusengero rwa ADEPR ujya ku mupaka muto uzwi nka Petite Barierre,  kuko wawusatuyemo kabiri.

Ibi byatumye muri Gare Gisenyi huzura abantu benshi biganjemo abagore n’abana, bateze imodoka zibajyana mu bindi bice by’igihugu bitewe n’ubwoba by’iyi mitingito, kuburyo imodoka zageze aho zirabura.

Mu gihe abatuye umujyi wa Gisenyi bawuhunga,  ni nako akarere ka Rubavu gakomeje  kwakira impunzi z’abanyekongo ziri kuva muri Teritwari ya Nyiragongo, zivuga ko ziri guhunga kuko zabwiwe ko ikirirunga gishobora kongera kuruka hakiyongeraho n’imitingito.

Izi mpunzi ni 480 bavanywe aho bashyikiye  ku rusengero rwa ADEPR  Rugarama, bajyanwa kwakirirwa ahantu hateguwe hatangiye gushyirwa ibyangombwa by’ibanze bakenera birimo amahema yo kubamo, ibiribwa amazi, amashyanyarazi n’ibindi.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Rusizi: Ababyeyi b'Intwaza bashimye Igihugu cyabahurije hamwe ntibakomeza g

Madamu Jeannette Kagame yagarutse ku mahitamo Abanyarwanda bafashe yo kongera ku

MINECOFIN yatangaje ko harimo gusuzumwa uburyo bwo guhindura politiki yo kubaka

Kuki Leta itarashe ku ntego yo gutuza abaturage ku Mudugudu muri iyi myaka 7?

Abatangabuhamya bagaragaje ko byabasabye kwishyura Nkunduwimye kugira ngo abahun

Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo

RCS igiye gufungura abantu bagera ku 2000 barangije ibihano