AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Imiryango itandukanye isanga urubyiruko rukwiye gutozwa indangagaciro z’amahoro

Yanditswe Sep, 20 2020 18:31 PM | 63,960 Views



Imiryango iharanira amahoro mu Rwanda iravuga ko urubyiruko rukwiye gutozwa indagagaciro zo kwimakaza umuco w'amahoro kandi ibiganiro bigatezwa imbere mu nzego zose hagamijwe kubaka amahoro arambye.

Ibi bitangajwe mu gihe kuri uyu wa   Mbere isi yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe amahoro.

Abari mu bikorwa na gahunda byo gusakaza amahoro barimo urubyiruko, abashakashatsi n'abarimu bavuga ko kuri ubu nubwo bakibona imbogamizi zikibangamiye amahoro muri iki gihe ariko na bo bakomeje urugamba rwo kwigisha abaturage kubana neza mu mahoro, ubumwe n'ubwiyunge.

Umuyobozi w'ikigo Iriba ry'umurage ndagamateka na ndangamuco, Assoumpta Mugiraneza ati ''Ariko dufite ikibazo cy'uko abana benshi babana na trauma, abana benshi bafite ababyeyi baremerewe n'ibyo babayemo ntibabasha kubaganiriza kandi burya ngo utaganiriye na se ntamenya icyo Sekuru yasize avuze....burya umubyeyi yihaye gahunda yo kurera avuga ngo umwana wange nzamuraga amahoro, u Rwanda n’ukuri yaba ari ikintu cyiza.''

Umuyobozi w'itsinda ry'urubyiruko riharanira amahoro, Albert Kwizera we avuga ko urubyiruko rukwiye kwigishwa uko bikwiye ububi bw’amacakubiri.

Ati ''Twebwe tubasha kwiga tugasobanukirwa ariko usanga imiryango imwe nimwe bagifite ya myumvire bacyumva yo gutsimbarara ku moko no kuri ya myumvire yabaranze, ni yo mpamvu icyo dusaba ni ukugira ngo twongererwe ubushobozi n'ubumenyi bwo gusobanukirwa neza, kuko natwe duhagaze nk'intumwa ibyo dusobanukiwe tubashe kubisobanurira abandi.''

Habonimana Evariste, uhagarariye abarimu mu kwigisha umuco w'amahoro ati ''U Rwanda urebye ntako rutagize ngo rugerageze kubanisha abantu aho tugeze rero ni igihe cyiza cyo kumva umuntu uwo ariwe wese afite inshingano z'uko n'abo yasiga  yabasiga babanye neza..''

Umuyobozi mukuru wungirije w'umuryango Uharanira kubaka amahoro arambye Never Again Rwanda Eric Mahoro,  avuga ko hari ibintu bikibangamiye amahoro bishingiye ku ngaruka z'amateka y'u Rwanda, ibikomere abantu bahuye na byo bibabuza kugira amahoro birimo n’ingaruka za Covid19. Avuga ko hakenewe gahunda zo kwita ku bantu bafite intege nkeya cyane cyane n'abakiri bato.

Ati ''Abantu babuze amahoro kuko imirimo yaragabanutse abandi amasaha bakoraga aragabanuka imirimo irahungabana ku buryo bugaragara ku buryo n'abantu bamwe bafite ibitekerezo biganisha ku kwiheba. Ubumenyi buke bafite byaba ari ku mateka cyangwa se no ku bikorwa bitandukanye bigamije iterambere bagashaka kubashora mu bikorwa byo guhunganya umutekano ndetse no kubangamira amahoro muri bagenzi babo. Icya 2 Leta n'abafatanyabikorwa bakwiye kwita ku bantu bafite intege nkeya muri iki gihe.''

Umuyobozi w'ikigo cy'ubushakashatsi n'ubusabane bigamije amahoro IRDP, Dr Eric Ndushabandi, avuga kandi ko mu bindi bikibangamiye amahoro mu Rwanda no mu karere ruherereyemo harimo amakimbirane mu miryango n'ingengabitekerezo ya Jenoside inakwirakwizwa hifashshiijwe ikoranabuhanga ikagera no mu bakiri bato. Avuga ko abantu bakwiye gukomeza kwigishwa cyane.

Ati « Icya 2 ni ibihe turimo n'iterambere tugendamo ugasanga bitera amakimbirane mu miryango ariko cyane cyane nko ku Rwanda turacyafite ingengabitekerezo ya jenoside igenda igaragarira mu mitwe yitwaje intwaro muri za FDLR n'iyindi bikagenda bituma abantu bumva badatekanye mu buryo bwagutse. Binyura mu bitekerezo bikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga bikagera ku bato cyane cyane urubyiruko. Imbaraga nyinshi zishyirwe ku rubyiruko, abantu bakomeze kwigishwa cyane.''

Bimwe mu bikorwa bizaranga kwizihiza umunsi w'amahoro muri icyi cyumweru gitangira kuri uyu wa Mbere harimo ibiganiro bitandukanye n'amahugurwa ku bana, ababyeyi ndetse n'abarimu hifashishijwe ikoranabuhanga kubera impamvu zo kwirinda icyorezo cya Covid19.

Bienvenue Redemptus



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura