AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

Imikorere mishya ya za poste de santé: Zimwe zahawe ba rwiyemezamirimo

Yanditswe Feb, 10 2022 18:14 PM | 32,863 Views



Minisiteri y'Ubuzima iravuga ko hari gahunda yo kongera ibikorwa by'ubuvuzi bitangirwa mu mavuriro y'ibanze azwi nka poste de sante kugira ngo abashe gukemura ibibazo bitandukanye by'abayagana. Mu myaka 5 ishize imibare y'abantu bivuriza kuri aya yikubye inshuro hafi 62.

Bamwe mu baturage bavuga ko amavuriro y'ibanze  azwi nka poste de Sante begerejwe mu tugali abafasha kubona ubuvuzi bakeneye hafi yabo.

Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko kuri ubu mu Rwanda hari amavuriro y'ibanze 1157 yo mu rwego rwa 1 n'amavuriro 21 yo mu rwego rwa kabiri atanga ubuvuzi bw'amenyo bw'amaso no kubyaza. Muri ayo harimo acungwa na Leta ndetse n'ayahawe ba rwiyemezamirimo barimo Umuryango SFH Rwanda wahawe agera ku 189.

Wandera Gihana Manasse, Umuyobozi Mukuru wa  SFH Rwanda ati "Nyuma yo gusinyana amasezerano na MINISANTE, twari twihaye iminsi 30 yo gukora igenzura ryo kumenya amavuriro dutangiranye nuko ameze, hari abantu bari kuri terrain bagenda bakora ibarura, ibikoresho birimo bingana iki?ibibura, ibyo tugomba kugura.ibyo bijyana no guhugura abaganga,abo dusanzemo, tukamenya abo tugomba kongeraho."

Nubwo bimeze bityo hari bamwe muri ba rwiyemezamirimo bavuga ko gutinda kubona ibyangombwa bibemerera kuvura abakoresha mutuelle de Santé, bigira ingaruka ku mikorere yabo. Abaturage nabo bavuga ko bibagiraho ingaruka.

Kuri iki kibazo ikigo cy'ubwiteganyirize RSSB kivuga ko kugeza ubu gikorana n'amavuriro y'ibanze 430 avura abafite Mutuelle de Santé. Muziganyi Florence, ushinzwe ibikorwa by'ubuvuzi mu ishami rya Mutuelle muri RSSB avuga ko uwujuje ibisabwa bagirana nawe amasezerano.

Ati "Umuntu utaruzuza ibisabwa, ntabwo tumufata nk'uwo twatindije kuko aba ataruzuza ibisabwa kugira ngo dukorane amasezerano. Iyo twakiriye dosiye yuzuye bifata byibura ibyumweru 2 kugira ngo tube twamuhaye amasezerano. Bisaba ko abanza gusurwa, ibikoresho bikaba bihari n'imiti ihari."

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa by'ubuvuzi muri  Minisiteri y'Ubuzima Dr.Corneille Ntihabose avuga ko mu mavuriro y'ibanze harimo adakora, n'andi adakora iminsi yose. Mu mabwiriza mashya hakaba hari ibyahinduwe kugira ngo ayo mavuriro arusheho gutanga servisi nziza.

Yagize ati "Mbere umuforomo ni we wari wemerewe yuko aza agafatanya na Leta mu mikoreshereze y'ivuriro ry'ibanze. Ubu twabonye ko bidusaba gufungura, nubwo twakomeza gushyiraho amabwiriza runaka, buri wese ufite ubushobozi ni ukuvuga amafaranga n'ubumenyi. Imiryango yigenga yaza, cyangwa umuntu ku giti cye, icyo tubasaba ni ugushyiraho umuforomo uyobora rya vuriro, akamukoresha, ibigo by'igenga na byo byemerewe kuza, umuntu ashobora gufata amavuriro arenze rimwe akayacunga. Kugira ngo leta ibe yafata ayo mavuriro byadusabaga abakozi barenga ibihumbi 6 ni ukuvuga hafi 1/3 cy'abakozi bose bo mu rwego rw'ubuvuzi."

Minisiteri y'Ubuzima inavuga ko hari gahunda yo kongera ibikorwa by'ubuvuzi bitangirwa ku ivuriro ry'ibanze.

Dr Ntihabose yagize ati "Biraza bisubiza ibyo abaturage basabaga aho bifuzaga ko gupima ibizamini hakoreshejwe microscope byashyirwa mu ivuriro ry'ibanze. Ibyo ni ikizamini cy'inkari, umusarani, icya malaria bita gout d' epese, kudoda uwakomeretse, byose byakorerwa ku ivuriro ry' ibanze, hakiyongeraho ibikorwa byo kuboneza urubyaro."

MINISANTE ivuga ko nyuma yo gushyiraho amavuriro y'ibanze, umubare w'abaturage bayagana urushaho kuzamuka.

Abivuriza kuri poste de Santé bavuye ku 71,212 mu mwaka wa 2016/2017 bagera kuri miliyoni 4,425.855 hagati y'umwaka wa2020/2021. Uwo mubare ngo wikubye inshuro hari 62.

Ibi byagabanyije umubare w'abivurizaga ku bigo nderabuzima ndetse n'abavurwaga n'abajyanama b'ubuzima. Gusa kugeza ubu ngo hakenewe kubakwa andi mavuriro y'ibanze kuko mu Rwanda hari utugari 200 tudafite ivuriro na rimwe.



Carine UMUTONI



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize