Yanditswe Mar, 23 2022 19:51 PM | 20,787 Views
Soeur Nayituriki Hélène, wabaye umuyobozi wa Lycée Notre Dame de Citeaux, ikigo cy’abakobwa mu Mujyi wa Kigali ubu akaba ari mu kiruhuko cy'izabukuru, avuga ko ikintu abona uyu munsi kibi, ari ukubona ababyeyi batita ku bana babo, ibintu avuga ko bibagiraho ingaruka mbi mu buzima bwabo.
Nayituriki ugiye kuzuza imyaka 67, yamaze igihe kinini mu burezi kuko avuga ko yabutangiye mu 1976, amara imyaka 24 ayobora iri shuri rya Lycée Notre Dame de Citeaux.
Mu kiganiro Amahumbezi gica kuri Radiyo Rwanda, Soeur Nayituriki avuga ko yishimira umwuga w’uburezi yamaze imyaka myinshi, aho agaragaza ko yaranzwe no kugaragariza abo yigishaga umuco w’urukundo mbere ya byose.
Ubwo yagaruka ku buryo abona imyitwarire y’ababyeyi n’abana uyu munsi, Soeur Nayituriki yagize ati “ Ikintu mbona uyu munsi kibi, ni ukubona ababyeyi bamwe batita ku bana babo, abana barahinduka ibirara bakumva ntacyo bibatwaye, ukaryama ugasinzira, ibyo bintu njye birambagamira, twe abakuru tubaha ingero mbi, abana ntibakunzwe mu miryango kuko ababyeyi usanga bashaka ibintu, ariko ntibita ku bo babishakira. Ntabwo ari bose ariko barahari.”
"Hari abantu bakuru usanga dufite ingero mbi ku buryo abana baturebaho, niba umubyi agira gutya agasambana n’umukozi n’undi n’umuboyi, umwana nawe yumva ko ari byiza.”
Avuga ko nyamara ibi byose iyo bimaze kuba, usanga abana aribo bigezeho ingaruka, agasaba ababyeyi guha abana umwanya bakabaganiriza kandi bakabereka ingero nziza.
Perezida Kagame yatanze kandidatire ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu
40 minutes
Soma inkuru
Abanyarwanda basaga miliyoni ebyiri bagiye gutora Umukuru w’Igihugu bwa mbere
May 16, 2024
Soma inkuru
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yatangaje ko abantu 8 ari bo bagaragaje ko bifuza kwi ...
May 16, 2024
Soma inkuru
Igishobora gukorwa ahandi ku Isi cyakorwa no muri Afurika- Perezida Kagame
May 16, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame asanga nta mbogamizi n’ibibazo Afurika ihura nabyo bitabonerwa umuti
May 16, 2024
Soma inkuru
NEC yatangaje ko mu minsi ya vuba ibikorwa byo kwiyamamaza bigiye gutangira
May 15, 2024
Soma inkuru
Umurungi yakomoje ku isomo rya Jenoside yakorewe Abatutsi ku burenganzira bwa muntu
May 15, 2024
Soma inkuru
Abafite ibinyabiziga by’amashanyarazi basabye ko sitasiyo zabyo zigezwa hose
May 15, 2024
Soma inkuru