AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Ikibazo cy’igwingira mu bana gihagaze gute mu gihugu?

Yanditswe Jul, 29 2022 18:51 PM | 80,152 Views



Tumwe mu turere twagaragaragamo umubare uri hejuru w'abana bafite ikibazo cy'igwingira n'imirire mibi, tugaragaza ko gahunda y'igikoni cy'umudugudu n'amarerero zafashije mu guhangana nacyo ku buryo cyarushijeho kugabanuka.

Mu rugo rwa Muzehe Mbanzendore Vedaste utuye mu Kagari ka Myiha Umurenge wa Muhororo w'Akarere ka Ngororero, ari kumwe n'abuzukuru be 3 yasigiwe n'abakobwa bagiye gushakira ubuzima mu Mujyi wa Kigali, umwe muri aba bana yasizwe atarageza n'umwaka

Uyu mwana kimwe n'abandi bafite ikibazo cy'igwingira n'imirire mibi, bakomeje gukurikiranwa n'abajyanama b'ubuzima umunsi ku wundi ari nako bagenerwa inyunganiramirire kugira ngo basubirane ubuzima, ubu yavuye mu mirire mibi.

Ishimwe Mado Claudine ushinzwe imirire mu kigo nderabuzima cya Ntaganzwa mu Murenge wa Muhororo, ashimangira ko imbaraga zashyizwe mu kwita ku kibazo cy'igwingira n'imirire mibi zatumye muri iyi myaka abana bo muri uyu Murenge bafite iki kibazo bagabanuka.

"Mu myaka ishize twabaga dufite nk'abana 15 cyangwa 20 dukurikirana, ariko ugereranije n'ubu byaragabanutse kuko hari n'ubwo tubona abana 2 ku kwezi kandi mbona uyu mwaka tuzarawuraniza tutabonye n'abana 20 ku mwaka wose."

Ubushakashatsi ku mibereho y'ingo bwa 2014-2015 bwerekanye ko Akarere ka Ngororero ari ko ka mbere mu Rwanda mu kugira umubare w'abana bagwingiye kuko bari ku gipimo cya 55.5%, gusa mu mwaka wa 2019/2020 babaye 50.5% mu gihe umwaka ushize w'ingengo y'imari bari ku gipimo cya 42%. 

Umukozi ushinzwe isuku n'imirire muri aka karere, Maniragaba Peter avuga ko nubwo hakiri intambwe nini yo gutera, ngo gushakira hamwe igisubizo no gushyiraho gahunda zihamye zo gukemura iki kibazo bigenda bitanga umusaruro.

Mu mwaka ushize w'ingengo y'imari, Akarere ka Ngororero kakoresheje miliyoni 820 z'amafaranga y'u Rwanda mu bikorwa byo kurwanya igwingira, mu gihe uyu mwaka wa 2022/2023 gateganya gukoresha miliyari 1 na miliyoni 250. 

Gusa ababyeyi basanga nabo bagomba kugira uruhare mu gukurikirana imikurire y'abana babo.

Kuva mu mwaka w'ingengo y'imari 2017-2018 kugeza muri 2022-2021, kubera uburemere bw'ikibazo cy'igwingira n'imirire mibi bigaragara ku bana bari munsi y'imyaka 5, ingengo y'imari igenerwa ibikorwa byo guhangana n'iki kibazo imaze kwikuba inshuro zisaga 5 kuko yavuye kuri miliyari 8.4 igera kuri miliyari 50.

Gusa umugenzuzi mukuru w'imari ya leta, Kamuhire Alexis agaragaza ko uturere tumwe na tumwe twagaragayeho gutinda kugezwaho amafaranga yo kurwanya imirire mibi cyane ko miliyari 10 zasanzwe ku mirenge SACCO zitaragezwa ku bo zigenewe.

Mu bihe bitandukanye, Perezida Paul Kagame yakunze kubaza abayobozi mu nzego zitandukanye ikibura ngo ikibazo cy'igwingira n'imirire mibi mu bana bato kiranduke.

Kugeza ubu ijanisha ku rwego rw'igihugu abana bafite ikibazo cy'igwingira bari ku gipimo cya 33%.  

Intara y'Iburengerazuba iri ku gipimo cya 41% naho iy'Amajyaruguru ikaba ku gipimo cya 40%, ni  mu gihe mu mwaka wa 2014/2015 abana bafite iki kibazo bari ku gipimo cya 39% mu gihugu hose, hakaba hakenewe gushyira imbaraga mu bikorwa bigamije gukemura iki kibazo kugira ngo u Rwanda rugere ku ntego rwihaye y'uko mu mwaka wa 2024 abana bari munsi y'imyaka 5 bafite ikibazo cy'igwingira bazaba batarenga 19%.

Jean Claude Mutuyeyezu



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura