AGEZWEHO

  • Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta uteye impungenge – Soma inkuru...
  • Umujyi wa Kigali mu ngamba zo guhashya ruswa – Soma inkuru...

Mu kwezi gutaha ibyangombwa by'ubutaka bigiye gutangirwa ku Irembo

Yanditswe Nov, 07 2022 20:17 PM | 137,050 Views



Inzego zishinzwe imicungire y'ubutaka zavuze ko  mu kwezi kwa 12 uyu mwaka hazatangira gutangwa ibyangombwa by’ubutaka mu buryo bw’ikoranabuhanga binyuze ku rubuga Irembo nk’uko na serivisi z’irangamimerere zihatangirwa.

Ni kenshi humvikana abaturage binubira serivisi mu mitangire y'ibyangombwa by'ubutaka. 

Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, ikigo gishinzwe ubutaka cyatangaje ko mu kwezi kwa 12 uyu mwaka hazatangira gutangwa ibyangombwa by’ubutaka binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga, umuturage anyuze ku Irembo.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe imicungire y’ubutaka Nishimwe Marie Grace avuga ko ibi bizorohereza abaturage no kubarinda gukomeza gutakaza ibi byangombwa.

 Ati "Icyangombwa koranabuhanga ubundi iyo umuturage yasabye serivisi tumuha icyangombwa cy’igipapuro ajyana akabika twaje kubisuzuma hari igihe agenda akabika,akanakibura mujya mwumva amatangazo kuri radio agaragaza ko umuturage yataye icyangombwa kandi kikanagurwa ibihumbi 5 rero twabonye ko turi kujya mu ikoranabuhanaga, serivisi zitandukanye niba umuturage afata amafaranga kuri telefoni akanayahererekanya kuki atabona icyangombwa cye cy’ubutaka kuri telefoni  ni bwo buryo twakoze turi kureba ko mu kwa 12 twatangira kubukoresha aho kugira ngo umuturage abone icyangombwa cy’igipapuro abe yabona icyangombwa koranabuhanga ashobora kugaragaza na banki ikaba ibizi n’abandi bose. »

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n’ibikorwaremezo Mpabwanamaguru Merard avuga ko iri koranabuhanga rizoroshya n’akazi kakorwaga muri serivisi z’ubutaka.

Ati « Icyangombwa koranabuhanaga cy’ubutaka kizatanga umusaruro ugaragara kuko igihe habagaho uburyo bwo guhererekanya ubutaka bikabera imbere ya notaire, hakabaho n’abajya kubikora muri système, gusikana document,ibyo ni byo abaturage mu gihe bazaba basaba serivisi baba bashobora kubyikorera. »

Kuri uyu wa Mbere, mu Mujyi wa Kigali hatangijwe icyumweru cyahariwe serivisi z’ubutaka cyatangirijwe i Gikondo aho umuturage ataha abonye serivisi z’ubutaka yaje kwaka zirimo n’ibyangombwa by’ubutaka. 

Mu kwezi kwa 12 hazabaho n’icyumweru cyahariwe serivisi zo gutanga impushya z’ibyangombwa byo kubaka hibandwa cyane cyane kubabonye ibyangombwa muri za site cyangwa ahakozwe physical plan muri uyu mujyi. 


Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta ut

Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w&rsq

Zimwe mu mpinduka zagaragaye muri Kaminuza mu myaka 30 ishize

Abanya-Kigali bishimiye kongera gukomorerwa kubaka

Hakiriwe dosiye 4698 z'abaregwa gukoresha nabi umutungo wa Leta mu myaka 5

Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023

Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gup

U Rwanda rurishimira ibyagezweho mu kurwanya Malariya