Yanditswe May, 08 2020 17:38 PM | 31,367 Views
Abaturage barwarije ababo mu bitaro bya Shyira mu Karere ka Nyabihu baravuga ko kubagemurira byabaye ikibazo gikomeye nyuma y'ibiza byibasiye aka Karere bikangiza ibikorwa birimo ibiraro n'umuhanda byashyize mu bwigunge ibi bitaro.
Ni mu gihe Ubuyobozi bw'ibitaro bwo buvuga ko kutagira amazi n'umuriro byangijwe n'ibi biza byo bibangamiye ibikorwa by'ubuzi muri rusange.
Nubwo bwose nta mazi yinjiye muri ibi bitaro ngo abyangize nkuko yangije ibintu biri mu nkenkero zabyo,ntibyabujije ko ibikorwaremezo byerekezagayo birimo ibiraro n'imihanda byangiritse bigatuma Umurenge wa Shyira urimo n'ibi bitaro bijya n'ubwigunge.
Ibi byatumye abagana ibi bitaro bahura n'ingorane zitandukanye.
Uretse abagana ibi bitaro,ibitaro na byo ubwabyo byahuye n'ibibazo bitandukanye birimo kubura amazi n'amashanyarazi bifite ingaruka ku mitangire ya servise. Gusa hari gukoreshwa moteri.
Cyakora Iyaturemye Juvenal ushinzwe abakozi n'umurimo, avuga ko abarwayi batarabona abaganga ari abagombaga kuvurwa n'inzobere yabuze aho inyura kubera inzira zitari nyabagendwa ngo n'aho ababagana bahura n'ibibazo barareba uko babafasha.
Umuyobozi wa REG mu Ntara y'Amajyaruguru n'Iburengerazuba Nzamurambaho Marcel avuga ko ikibazo cy'amashanyarazi gikemuka vuba ku buryo kuri uyu mugoroba baba bayabonye.
Ndabavunnye Aloyizia ushinzwe amazi n'isukura muri Nyabihu we avuga ko amazi ari ugutegereza gato.
Impinja 8 zavutse mbere y'igihe ni zo zirimo gukenera ibyuma bikoreshwa n'amashanyarazi mu gihe abantu 13 bakomerekeye muri ibi biza ari bo bagannye ibitaro bya Shyira.
UWIMANA Emmanuel
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru