Yanditswe Sep, 23 2020 18:40 PM | 66,791 Views
Nyuma y’uko urubura
ruvanze n’umuyaga byangije ibikorwaremezo n’imirima bikanasenyera imiryango
irenga 40 y’abaturage bo mu mirenge ya Cyanzarwe na Busasamana mu Karere ka
Rubavu, ubuyobozi bw’aka karere burasaba abaturage kunoza ingamba zo guhangana
n’ibiza.
Nyirabasanganya Rahabu na Twagirayesu Emmanuel bo mu Kagari ka Rwanzekuma ni bamwe mu bagize imiryango yasenyewe n’ibiza.
Bavuga ko uretse inzu zabo zangiritse, ngo imvura yarabatunguye ku buryo n’ibindi bintu bari batunze byangiritse.
Aba baturage basaba inzego zibishinzwe kubaremera kubera ko badafite aho bakinga imisaya
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, buvuga ko burimo kwihutisha igikorwa cyo gutabara aba baturage, hibandwa ku kubashumbusha isakaro ry’amabati.
Gusa bunavuga ko abaturage bagomba kugira uruhare rw’ibanze mu guhangana n’ibiza, cyane cyane mu kubikumira kuko hari nk’abazirika ibisenge by’inzu mu buryo bworoheje ntibibibuze gutwarwa n’umuyaga iyo uje ari mwinshi
Imvura ivanze n’urubura ndetse n’umuyaga yaguye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, yanangije imwe mu miyoboro w’amashanyarazi n’inyubako z’ibyumba by’amashuri abanza mu Kagari ka Rwanzekuma mu Murenge wa Cyanzarwe na hegitari 15 z’ibirayi n’ibishyimbo byendaga kuba uruyange muri uyu murenge. Na ho mu murenge wa Busasamana bihana imbibi, hasenyutse inzu 12 z'abaturage, hangirika na hegitari zirenga 10 z'imirima.
Jean Paul MANIRAHO
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru