Yanditswe Jun, 01 2023 15:57 PM | 87,422 Views
Televiziyo mpuzamahanga y'Imyidagaduro ya Trace Africa ifite icyicaro i Johannesburg muri Afurika y'Epfo ku bufatanye n'Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere RDB binyuze muri gahunda ya VisitRwanda, batangaje ko mu Rwanda hagiye gutangirwa ibihembo byiswe Trace Award and Festival Africa ku banyamuziki batandukanye bo hirya no hino muri Afurika.
Ni igikorwa kizabimburirwa n'Iserukiramuco rizaba tariki 19-20 Ukwakira 2023 muri Camp Kigali gisozwe n'ibirori byo gutanga ibihembo nyamukuru bizatangwa tariki 21 Ukwakira 2023 muri BK.
Mu biganiro byitabiriwe n'inzego zitandukanye by'umwihariko abari mu ruganda rwa muzika n'imyidagaduro muri rusange, baganiriye n'abahagarariye iyi Televiziyo ya Trace Africa, Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere RDB ndetse n'abandi bafatanyabikorwa batandukanye mu rwego rwo kubamenyesha amasezerano Trace ifitanye n'u Rwanda.
Abahanzi nyarwanda ndetse n'abandi bafite aho bahuriye n'umuziki bo bavuga ko kuba igihugu cyabo cyarahaye ikaze iyi televiziyo y'umuziki ngo ikorane n'Abanyarwanda ari amahirwe akomeye.
Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubukerarugendo bushingiye ku nama Rwanda Convention Bureau, Janet Karemera yagaragaje ko u Rwanda nk'igihugu gitanga amahirwe kuri buri wese mu bahanzi nyarwanda, bakwiye kuyabyaza umusaruro kandi bakumva ko imikoranire ya Trace n'igihugu muri rusange bagomba kuyibyaza umusaruro urenga imbibi z'Umugabane wa Afurika.
"Ntimwiyumve nk'abahanzi ba hano mu Rwanda gusa kuko ubu aka kanya dufite Trace Africa, yego abahanzi dukunda turi kumwe nabo hano muri iki cyumba ni naho tugomba gutangirira tuvuga tuti ibi ni byiza kuko uruganda rw'umuziki ruri ahantu heza uyu munsi cyane ko n'aba MC,DJs , abashinzwe imyidagaduro n'abandi tugiye kubakenera, kuko gutangira ubu bufatanye ni mwe tugomba gutangirana mbre na mbere ninayo mpamvu leta y'u Rwanda yahisemo gushyigikira iyi gahunda."
Olivier Laouchez Umuyoboz wa Trace Africa akaba n'umwe mu bashinze Trace Group nawe yavuze ko igihe kigeze ngo inzitizi zibangamira iterambere rya Afurika by'umwihariko mu muziki zikuweho.
"Turifuza gukuraho inzitizi dutekereza ko iri isoko tugomba guhatanira ku isi yose ndetse tukagaragaza ikinyuranyo. Niyo mpamvu tugomba kuzana udushya twinshi dukora nk'ikipe imwe mu bihugu bitandukanye tugashyira abantu hamwe kuko imikoranire myiza itanga umusaruro urimo ubwenge bityo tugakora ibidasanzwe."
Muri ibi biganiro kandi ubuyobozi bwa Trace bwanatangaje ko bazagirana imikoranire n'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru RBA mu rwego rwo gufasha abari mu myidagaduro kugera ku nzozi zabo.
Hanatangajwe kandi ko ibirori byo gutanga igihembo bizabimburirwa n’Iserukiramuco rizamara iminsi ibiri guhera ku wa 19-20 Ukwakira 2023 muri Camp Kigali, naho igihembo nyamukuru kikazatangirwa muri BK Arena kuwa 21 Ukwakira 2023.
Chadia Providence Uwitonze
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru