Yanditswe Apr, 05 2016 12:17 PM | 3,499 Views
Hashize igihe kirenga umwaka ishyamba ry’ibisi bya Huye ryangizwa ku buryo bukomeye, aho abantu bazwi ku izina ry’ibihazi batemamo ibiti, bagatwikiramo amakara, hakiyongeraho n’ibikorwa by’urugomo bakorera umuntu wese ushaka kubabuza.
Iki kibazo kimaze iminsi gisa n’icyaburiwe umuti cyahagurukije inzego za Gisirikari, Polisi y’igihugu, n’Abayobozi ku nzego z’ibanze.
Mu nama yaguye y’umutekano yabereye mu Karere ka Huye kuri uyu wa Mbere, iki kibazo nicyo cyafashe umwanya munini.
Umuyobozi w’ingabo mu Ntara y’Amajyepfo, Brig Gen Jean Jacques Mupenzi yavuze ko hari bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bashyira ingufu nke mu kurangiza iki kibazo no gukingira ikibaba Ibihazi byangiza Ibisi.
Bamwe mu bayobozi b’imidugudu n’utugari bari muri iyi nama bagaragaje ko bafashe ingamba zikomeye zo gukumira no guta muri yombi abangiza Ibisi bya Huye, harimo gukora irondo ku manywa na n’ijoro.
Gusa aba bayobozi bagaragaje imbogamizi bagihura nazo zituma ikibazo kitarangira burundu, zirimo ko abangiza iri shyamba bitwaza intwaro bagakorera urugomo abaje kubakumira.
Utugari 13, two mu mirenge inyuranye igize akarere ka Huye, niho hagaragara ha zigera kuri 25 z’ishyamba ry’Ibisi zangijwe kugeza ubu. Muri rusange, iri shyamba ry’ibisi rikora ku turere twa Nyaruguru, Nyamagabe ndetse na Huye
Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zagabye ibitero ku byihebe mu Ntara ya Nampula
May 05, 2024
Soma inkuru
Umujyi wa Kigali waburiye abaturage kwitwararika muri ibi bihe by'imvura nyinshi
May 04, 2024
Soma inkuru
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yavuze ko hatazwi irengero rya toni 31000 by'Ifumbire
May 04, 2024
Soma inkuru
WASAC igiye kubaka bundi bushya ikimoteri cya Nduba
May 03, 2024
Soma inkuru
Umujyi wa Kigali watangaje ko ugiye guhagurukira abateza urusaku
May 03, 2024
Soma inkuru
NEC yasobanuye aho imyiteguro y'amatora igeze
May 03, 2024
Soma inkuru
Inzu zisaga 250 zigiye kubakirwa abibasiwe n’ibiza i Karongi na Rutsiro
May 03, 2024
Soma inkuru
Kwirengagiza ubumenyi gakondo mu bidindiza ibihugu biri mu nzira y'iterambere
May 03, 2024
Soma inkuru