AGEZWEHO

  • Kenya yatangiye icyunamo cy'Umugaba Mukuru w'Ingabo wapfiriye mu mpanuka – Soma inkuru...
  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...

Ubuhinzi bwa Kawa i Maraba: Kwibumbira hamwe byababereye igisubizo

Yanditswe Sep, 10 2020 09:07 AM | 40,119 Views



Mu Karere ka Huye, abahinzi ba kawa bibumbiye muri koperative ABAHUZAMUGAMBI ba kawa ba Maraba, imaze imyaka 16 ifite ubuzima gatozi, barahamya ko kwibumbira hamwe byatumye kawa ibateza imbere ndetse bikanabungura ubumenyi bwo kwita kuri kawa kurushaho kuko koperative ibaherekeza muri ubu buhinzi.

Muri aya mezi, mu bipimo bya kawa ntiwabona kawa yeze kuko yarahunduye. Ku misozi miremire, iy'urubuye n'urusenyi kawa yeraho, yatangiye kurabya izizera mu kwezi kwa kane umwaka utaha. 

Kubera izuba ry’impeshyi yaciyemo ntitoshye,ariko ni na ko bimera iyo imaze gusarurwa, bisaba gutegereza imvura ikongera kwisubira. Imirimo abahinzi bakorera kawa kuri ubu ni ukuyikonora kuko kuyisasira byo babirangije.

Aba bahinzi umwe muri bo ngo ashobora kuvana muri kawa ye amafaranga asaga ibihumbi 400 ku mwaka, ari hejuru y'ibihumbi 30 ku kwezi.Ugeze mu rugo ibi ubibonera mu matungo anyuranye boroye n'ibindi bikorwa bagezeho.

Aba ni abahinzi umuntu yakwita bato, ubuhinzi bwa kawa babubangikanya n'indi mirimo. Hari abandi babigize umwuga. Nyirimana Bernard utuye mu Murenge wa Mbazi, ni umwe muri bo. We ngo byagenze neza na miliyoni esheshatu ku mwaka azigeraho, ariko ntajye munsi ya 4. Ni umusharara ugera ku bihumbi 400 buri kwezi.

Aba bahinzi bose twasuye, bibumbiye muri koperative ABAHUZAMUGAMBI ba kawa ba MARABA. Ni koperative yatangijwe n'abahinzi ubwabo ibona ubuzima gatozi mu mwaka wa 2002. Aba bahinzi bemeza ko iyi koperative yagize uruhare rukomeye mu kongera agaciro ka kawa kandi inabaruhura imirimo myinshi mbere umuhinzi yakoraga kuri kawa ye.

Uretse ibi kandi ngo umuhinzi uri muri koperative araherekezwa akanigishwa kwita kuri kawa ye kugira ngo itange umusaruro mwinshi kandi mwiza.

Kawa kuva isaruwe,itunganywa mu byiciri bigera kuri bitatu. Ku ruganda twasuye rwa Cyarumbo, ku kiciro cya mbere, aho aba bahinzi bagemura kawa y'igitumbwe,cheries coffee, aho ikurwaho igishishwa ikanarongwa, inganda bita coffee washing satations, ubu nta mirimo wahasanga, kuko kawa itangira kwera neza mu kwezi kwa Mata, igahundura mu kwa Kamena.

Imirimo yakorerwaga aha yararangiye. Ubu kawa iri mu mifuka mu bubiko,stock, ni iyo bita parchment coffee, kawa yumwe ariko itegereje gukuvanvwaho ka gasahishwa gasa na kaki gakomeye hamwe bita gasenyi.

Nyuma y'iyi mirimo yakorerwaga muri izi nganda zironga kawa, mu mezi nk'aya ya nzeri, ikiciro kigezweho ni ugutunganya kawa yumwe, aho inyura mu mashini ivanaho aka gashishwa. Aha kawa yitwa green coffee, ikaba igeze ku kiciro cyo gukarangwa ngo inyobwe. Nyuma hakurikiraho kuyijonjora neza, igapakirwa mu mifuka yabugenewe kugira ngo yoherezwe ku isoko mpuzamahanga.

Koperative ABAHUZAMUGAMBI BA KAWA BA MARABA,nayo itunganya kawa kugera kuri iki kiciro, ikabona koherezwa ku isoko mpuzamahanga. Ifite ubushobozi bwo gutunganya kawa y'igitumbwe zigera kuri toni 2000. Ku isoko mpuzamahanga ikohereza kontineri hagati y'esheshatu n'icyenda,ni hejuru ya toni 100 za kawa itonoye. Biziyaremye Theophile, umucungamutungo wayo, avuga gutunganya kawa kugeza kuri uru rwego, bituma agaciro kayo kiyongera kuruta mbere ubwo yoherezwaga ku isoko idatonoye.

Ku kibazo cy'isoko ryaba ryarahungabanye kubera covid19, Biziyaremye avuga ko bitabura ariko kandi ngo ahareye ku baguzi bafite n'itaragurwa izagurwa yose.

Iyi koperative,ifite inganda enye zoza kawa, na rumwe rutonora iyumye. Aha ni naho hasogongererwa kawa kugira ngo ijye ku isoko yizewe. Iyi mirimo yose itanga akazi ku bantu babarirwa hagati ya 300 na 450 badahoraho ku mwaka. Naho abakozi bahoraho ifite kugeza ubu ni 35.

NYIRAMISAGO Leonilla, ukoze muri iyi koperative imyaka 16, aho tumusanze ajonjora kawa imaze gukurwaho agashishwa,ahamya ko yamugejeje ku iterambere.

Koperative ABAHUZAMUGAMBI BA KAWA BA MARABA,mu mwaka wa 1999 yatangiranye abanyamuryango 77. Kuri ubu ifite hafi 1500.Ibarirwa umutungo ugera kuri miriyoni 600 z'amanyarwanda. 

Perezida w'iyi koperative MBAYIRE Lambert, avuga ko kwibumbira muri iyi koperative byatumye umuhinzi yunguka cyane kuko uretse amafaranga agurisha kawa hari n'uburyo bw'inguzanyo imufasha.

Huye ni tumwe mu turere tweramo kawa cyane. Muri aka karere habarirwa ibiti bya kawa miriyoni zisaga enye na 800. Uyu maka ushize bejejE toni hafi 900 zitunganyijwe zivuye muri toni zisaga miriyoni enye n’ibihumbi 500 bya kawa y’igitumbwe. 

Nk'akarere k'imisozo miremire kawa yeramo cyane, umuyobozi w'aka karere Sebutege Ange, akubira muri bitatu ibintu basabye abanyenganda za kawa kugira ngo umusaruro wiyongere n’umuhinzi wayo arusheho kubona inyungu.

Mu rwego rwo kongera umusaruro wa kawa,kuva mu mwaka ushize w’ ingengo y’imari hatewe hanasazurwa ibiti bya kawa ibihumbi 130. Naho muri uyu mwaka barateganya gusazura kawa no gutera ibiti birenga ihumbi 300.

Ku isoko mpuzamahanga, kawa ifite irindi zina mpamya ko hari abatari barizi, ni black gold, cyangwa zahabu y'umukara. Ibi bituruka ku gaciro kayo yaba ku bakunda kuyinywa ndetse n'ako ikomora ku bindi bintu bitandukanye ikorwamo. Wowe muhinzi utuye mu gace kawa yeramo nakubwira iki rero, menya ko utuye mu gace keramo ubwoko bwa zahabu ihingwa.


 KALISA Evariste



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira