Yanditswe Jun, 18 2021 15:03 PM | 139,573 Views
Mu karere ka Ruhango, hatangiye
uruganda rukora amakaro yo mu nzu, aho mu kwezi batunganya metero kare zirenga
750.
Umuyobozi w’uru ruganda ruzwi nka Kirengeri Tiles, Muhire Janvier yatangaje ko amakaro bakora amaze kugera ku masoko yo mu Rwanda hose.
Yavuze ko aya makaro kandi amaze kugera no mu mahanga mu bihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, aho bafite isoko rinini.
Yavuze ko bimwe mu bibazo bafite, ni uko ngo usanga mu Rwanda abantu bamenyereye gukoresha amakaro ava hanze, yiganjemo by’umwihariko ayava mu gihugu cy'u Bushinwa.
Gusa ngo baramutse bitabiriye gukoresha ibyo mu Rwanda byafasha mu guteza imbere gahunda ya made in Rwanda, ndetse bigatuma bongera ibyo bakora bikanatanga n'akazi ku banyarwanda benshi.
Yavuze ko kwitabira gukoresha amakaro akorerwa mu Rwanda, byaba imwe mu nzira yafasha kugabanya ikinyuranyo usanga hagati y'ibikoresho byo mu bwubatsi bituruka mu mahanga.
Bamwe mu bakozi bakora muri uru ruganda, bemezako byabafashije kwiteza imbere mu miberejo yabo ya buri munsi, ndetse bamwe ngo bahungukiye ubumenyi mu bijyanye no gukora amakaro, mu gihe mbere bumvaga ari ibintu bikorerwa hanze y'igihugu gusa.
Uru ruganda mu gukora aya makaro rwifashisha ahanini umucanga na sima ndetse n’ibindi bikoresho biandukanye, bifashisha mu guhindura amabara y'amakaro bifuza.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru