AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora n'Ingabo z'u Rwanda – Soma inkuru...
  • Ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC ntibizakemuka Leta igikorana na FDLR- Abasesenguzi – Soma inkuru...

Hasohotse itegeko ryitezweho gukuraho amanyanga yakorwaga muri cyamunara

Yanditswe May, 20 2021 18:42 PM | 34,394 Views



Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye barishimira ko itegeko rishya riha ijambo nyirumutungo ndetse n'uteza cyamunara; ibintu biteze ko bizakemura icyo bita iteshagaciro ry'umutungo rya hato na hato ryajyaga riboneka muri cyamunara.

Macumi Jean Baptiste ni umugabo uvuga ko yaguze ikibanza kirimo inzu mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Ngiryi mu Murenge wa Jabana w'Akarere ka  Gasabo bigakorerwa imbere y'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze.

Uyu mugabo avuga ko nyuma yaje kumenya amakuru ko yaguze umutungo urimo amakimbirane kugeza ubwo utejwe cyamunara mu buryo atasobanukiwe.

Ikibanza n'inzu Macumi avuga ko yabiguze amafaranga miliyoni 3,800,000, yongeraho n'andi kugira ngo ahatunganye. Muri cyamunara byagurishijwe miliyoni ebyiri n'ibihumbi magana atanu n'amafaranga 100.

Ubu aracumbikiwe nyuma yo kugerwaho n'ingaruka zikomoka kuri iyi cyamunara.

Itegeko rishya ryerekeye imiburanishirize y'imanza z'imbonezamubano, iz'ubucuruzi, iz'umurimo ni z'ubutegetsi, rizanye impinduka ku birebana  no kugurisha imitungo muri cyamunara.

Zimwe muri izo mpinduka zimo ko  banyirumutungo watejwe cyamunara yongeraga kujuririra iki gikorwa igihe abona ko uwo  mutungo we wateshejwe agaciro.

Umuyobozi w'umuryango urwanya ruswa n'akarengane Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée avuga ko iri tegeko rishya rigiye gukumira abajyaga bihisha muri cyamunara bagahombya abaturage.

Balinda Anastase, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Urugaga rw'abahesha b'inkiko mu Rwanda rufite abanyamuryango 496,  avuga ko iri tegeko rishya rifite umwihariko wuko noneho na nyiri umutungo ndetse n'uteza cyamunara bombi bafite ijambo mu cyamunara.

Umuyobozi w'ishami rishinzwe kwegereza abaturage ubutabera muri Minisiteri y’Ubutabera Urujeni Martine avuga ko cyamunara yose izajya itangirira mu ikoranabuhanga abe ari na ho isorezwa ku buryo hatazongera kuvuka ibindi birego.

Imanza zakiriwe n'abahesha b'inkiko muri 2019 bagombaga kurangiza  zari 3,273 mugihe izarangijwe zari 683

Muri 2020, abahesha b'inkiko bakiriye imanza 7,710 naho izarangijwe zari 440


Bosco KWIZERA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2