Yanditswe Mar, 30 2021 08:12 AM | 74,568 Views
Inzobere mu bijyanye n'imirire ntizivuga rumwe ku birebana nuko abantu bakwita ku mirire yabo cyangwa se bagahitamo amafunguro bagendeye ku bwoko bw'amaraso bafite.
Ni mu gihe nyamara Ministeri y’Ubuzima ndetse n’abahanga mu buvuzi bavuga ko nta bushakashatsi bwizewe bwaba bwarerekanye ko hari abantu bafite icyiciro runaka cy’amaraso, bagenewe imirire runaka.
Bamwe mu baturage bamenye ubwoko bw’amaraso yabo bagaragaza ko babufiteho amakuru afite aho ahuriye n’ibiranga imiterere ndetse n’imyitwarire yabo.
Abahanga mu bijyanye n'ubuzima bavuga ko mu bice bigize amaraso y'umuntu harimo uturemangingo tw'umutuku bita cells cyangwa cellules mu ndimi z'amahanga, dutanga ibara ry'umutuku ry'amaraso tukaba ari na two tugena ubwoko bwose bw'amaraso.
Dr.Christopher Gashayija, ushinzwe ubushakashatsi mu kigo gishinzwe gutanga amaraso avuga ko kugeza ubu habaho ubwoko bw'amaraso bugera ku 8, bikaba ari ingenzi ku muntu kumenya ubwoko bw'amaraso afite.
Ati "Amaraso iyo uyakeneye mu mubiri wawe nta kindi kiyasimbura uretse amaraso, nta wundi muti wavuga ngo urasimbura amaraso, iyo ukeneye amaraso tuguha amaraso, ubwoko bw'amaraso bwiganje cyane ni O+, bukurikirwa na A+, ni mu gihe ubwoko bw'amaraso bukunda kubura ni O- na AB- bitewe nuko abantu bagira ubwo bwoko bw'amaraso ari bake."
Mu gihe hari abavuga ko bagomba kurya cyangwa kutarya ubwoko bw'ibiribwa runaka, bashingiye ku bwoko bw'amaraso bafite, bamwe mu nzobere mu bijyanye n'imirire bavuga ko atari byo.
Manzi Private, umuganga uzobereye mu by'imirire ati "Ntawe ukwiye kubwira umuntu wa groupe sanguin A ngo nta kibazo narye amavuta, nayarya azamubyibushya, nufite B ni ko bimeze, n'ufite AB, cyangwa O na bo bizagenda gutyo kuko amavuta afite calories nyinshi. Ntawe utabyibushywa n'isukari cyangwa amavuta kuko kugira ngo umuntu abyibuhe biterwa nuko iby'umubiri winjije, biruta ibyo umubiri ukoresha. Icyo umuntu yakwitaho ni ugufata ibyo kurya binyuranye kandi ku rugero."
Ku rundi ruhande ariko, Anastasie Mukakayumba, na we uzobereye ibijyanye n'imirire, we si ko abibona.
Yagize ati "Impamvu dushingira ku bwoko bw'amaraso, ni uko buri bwoko bw'amaraso bufite uko bwakira ibiribwa, n'uburyo bubisobanura n'uburyo umubiri wa buri muntu ubikoresha bitewe na groupe ye. Ni yo mpamvu tubishingiraho, turamutse duhaye umuntu imbonezamirire ridashingiye kuri groupe sanguin ye, dushobora kuba tutamufashije, ugereranyije n’icyo yaje adushakaho. Tubishingiraho, tumuha programu ya sport, stress managment. Uyu mwaka turimo ni uwa 26, groupe sanguin yinjiye mu bushakashatsi, mu kuboneza imirire y'abantu, mu kwita ku ndwara zitandukanye no kumenya imiti waha umuntu bijyanye na groupe sanguin ye."
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuvuzi muri Ministeri y’Ubuzima, Dr. Corneille Ntihabose, avuga ko nta bumenyi bwasohowe n’abahanga bwaba bwarerekanye ko hari abantu bafite icyiciro runaka cy’amaraso, bagenewe imirire runaka.
Ati "Kuba wavuga ngo abantu bashyire imbaraga muri iyi mirire, ushobora gutuma byagira ingaruka ku mubiri w’umuntu. Icyo abantu bibandaho bazi ni uko isahani yawe yagombye kuba irimo ibitunga umubiri byose nkuko tubibirwa n’abaganga, ibyubaka umubiri, ibitera imbaraga, ndetse n’ibirinda indwara birimo imbuto. Hari nutrition clinics zahawe ibyemezo na MINISANTE kuko ibyo zikora byunganira ubuvuzi, tuzakomeza kugenzura uko zikora, bibaye bikorwa byaba binyuranije n'ibyo bemerewe ari byo byo gufasha abaganga mu byo muganga yemereye umurwayi yamusabye ko ajya gukora ku buzima bwe, yaba kugira ibyo yongera cg ibyo agabanya."
Ibi by’uko nta bushakashatsi buhuza imirire n’ubwoko bw’amaraso y’umuntu, binashimangirwa na Prof. Gashegu Julien, umwarimu mu ishuri ry’ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda.
Ati "Mu bushakashatsi bwakozwe, nta kintu berekanye kibigaragaza mu buryo buri scientifique. Hari ubundi bushakashatsi bugiye gusohoka, buzasohoka mu kinyamakuru scientifique kitwa Journey of Academy of nutrition and dietetics bo bakoze ubushakashatsi basanga ubwoko bw’amaraso ntaho buhuriye haba kongera ibiro, byaba kongera ibinure ku mubiri, byaba kongera amavuta mu maraso cg kugabanya isukari mu mubiri."
Abahanga mu bijyanye n'amaraso bavuga ko muri rusange abafite ubwoko bw'amaraso bufite Rhesus+ ari bo benshi bangana na 85% by'abatuye isi.
Abafite ubwoko bw'amaraso bwa O-, amaraso yabo ashobora guhabwa abantu bose, gusa bo bayakenera bagahabwa n'abafite ubwo bwoko gusa. Ni mu gihe abafite ubwoko bw'amaraso bwa AB+ bo bashobora guhabwa amaraso n'uwo ariwe wese.
Carine UMUTONI
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru