Yanditswe Nov, 03 2022 16:29 PM | 150,310 Views
Imwe muri gahunda za leta zigamije guteza imbere uburezi ni uko abanyeshuri kuva mu mashuri abanza kugeza mu y'isumbuye abanyeshuri bahafatira ifunguro ku manywa. Leta itanga uruhare rwayo kuri buri munyeshuri ariko n'ababyeyi bakagira icyo bishyura.
Gusa abayobozi b’ibigo by’amashuri bavuga ko muri iki gihe ibiciro ku biribwa byazamutse, ngo kandi aya mafaranga leta igenera umunyeshuri arushaho kuba make kuko ahita akurwaho umusoro.
Ikindi kibazo ngo nuko abatsindira amasoko yo kugura ibi biribwa bagenda barushaho guhenda.
Iki ni ikibazo umwe mu bayobozi b'ibigo by'amashuri yanabajije Minisitiri w’Intebe Dr. Édouard Ngirente ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wa mwarimu.
"Urasanga kawunga yarazamutse, umuceri ugeze ku bihumbi 40, wajya kubigura ayo mafaranga 130 umwana agenerwa wo muri primaire (amashuri abanza) agakurwaho imisoro ugasanga havuyeho 21% umwana ntabone rya funguro yagenewe uko bikwiriye, tukavuga ngo nta kuntu inzego zakorana imisoro ikajya ikurwa (isonerwa) kuri ririya funguro"
Minisitiri w’Intebe Dr. Édouard Ngirente avuga ko iki kibazo cy'amafaranga leta igenera umunyeshuri ngo afatire ifunguro ku ishuri agakurwaho umusoro kigiye kuganirwaho.
"Intego ya School Feeding ni ukugira ngo abana barye, barye neza kandi bahage, ntabwo twatuma amafaranga twatanze yaba adahagije ngo tubyemere, ndagira ngo mbizeze ko icyo kibazo kizabonerwa umuti kandi ndongeraho ko na leta yemeye ko mushobora guhaha hafi y'aho mukorera bitandukanye na mbere aho mwajyaga guhaha i Kigali, ubu mwemerewe no guhaha hafi y'amashuri yanyu, ariko n'ibindi bizatuma school feeding igenda neza tuzabaha igisubizo bitarenze muri iki gihembwe cya mbere cy'amashuri"
Minisitiri w’Intebe kandi yongeye kwihanangiriza abayobozi b'ibigo by'amashuri batubahiriza amabwiriza ya Minisiteri y'Uburezi ku mafaranga y'ishuri yagenwe ku bigo byose.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru