Yanditswe Aug, 12 2020 07:52 AM | 54,505 Views
Mu gihe bamwe mu baturage bavuga ko gufungura amashuri
cyaba ari kimwe mu bigaragza uko abantu bakwiye kwitoza kubana na koronavirusi,hari
abandi bavuga ko ngo bikwiye kwitonderwa kugira ngo bidatiza umurindi icyorezo
cya COVID19.
Hashize amezi 5 amashuri afunzwe kubera kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID19. Hari abaturage bavuga ko bitewe n’imiterere y’iki cyoreze amashuri yakomeza agafunga kugeza gicisihije make.
Bamwe mu banyeshuri n’ababyeyi babona ko uko byagenada kose abantu bakwiye kwitoza kubana n’ iki cyorezo. Aba bavuga ko amashuri akwiye kufungurwa.
Impuguke mu burezi Padiri Dr Fabien Hagenimana akaba n’Umuyobozi wa Kaminuza ya INES Ruhengeri asanga igihe kigeze ngo amashuri afungurwe kuko ngo ntawamenya igihe kizarangirira. Akitsa cyane kuri za kaminuza, aho kwirinda iki cyorezo bishoboka kuko abazigamo ari abantu bakuru.
Icyakora Dr Emmanuel SIBOMANA umusahakashatsi mu burezi avuga ko hakiri kare kuba amashuri yafungurwa bitewe n'uko hari byinshi bikeneye gushyirwa ku murongo.
Kuva taliki ya 14 Werurwe 2020 mu Rwanda umuntu wa mbere agaragayeho icyorezo cya COVID 19 abaturage basaga ibihumbi 2 bamaze kucyandura, muri bo abasaga 1300 baragikize mu gihe kugeza ku wa 10 Kanama cyari kimaze guhitana 7.
Mu minsi ishize Minisitiri w'Ubuzima Dr Ngamije Daniel yatangaje ko amashuri adashobora gufungurwa hakiboneka abantu bashya 40 bandura icyorezo cya COVID19 buri munsi.
Gusa kuva tariki ya 5 Kanama kugeza tariki ya 10 Kanama umubare w’abandura koronavirusi wagiye ugabanuka ugereranyije n’iminsi yabanje, aho impuzandengo igaraagza ko abanduraga ku munsi ari 9.
Minisitiri w'Intebe DR Edouard Ngirente aherutse ku bwira Inteko Ishinga Amategeko ko gufungura amashuri bisaba ubushishozi.
Mu rwego rwo kwitegura neza ko igihe amashuri yaba yafunguye, hirya no hino mu gihugu hakomeje kuzura ibyumba by'amashuri n'ubwiherero, hagamijwe kwirinda ubucucike bukunze kugaragara mu mashuri, na cyane ko Minisiteri y'Uburezi igaragaza ko hazubakwa ibyumba bisaga ibihumbi 22.
Nyuma ya buri byumweru 2 inama y’abaministiri isesengura imiterere y’icyorezo cya COVID19, igatangaza imyanzuro. Kugeza ubu igiteye amatsiko abaturage ni ukumenya ahazaza h’amashuri n’utubari byombi bigifunzwe ukurikije imyanzuro y’inama y’abaminisitiri yo ku wa 29 Nyakanga 2020.
Jean Paul TURATSINZE
Kwibohora28: Perezida Kagame asanga iby'u Rwanda rwageze byivugira
Jul 04, 2022
Soma inkuru
Kutambara agapfukamunwa, umusaruro w'ingamba u Rwanda rwafashe- Impuguke
May 14, 2022
Soma inkuru
Perezida Kagame yavuze uko ikoranabuhanga ryafashije u Rwanda mu guhangana na Covid 19
Mar 31, 2022
Soma inkuru
Abakora ibitaramo ntibakwiye kureba ku nyugu zabo gusa _ Kageruka Ariella
Mar 24, 2022
Soma inkuru
COVD19: MINISANTE yavanyeho ibikorwa byo gupima umuriro ku binjira mu nyubako
Mar 17, 2022
Soma inkuru
Nta gisibya mu myaka 2 u Rwanda ruzatangira gukora inkingo za Covid19-Minisante
Mar 01, 2022
Soma inkuru