Yanditswe Nov, 16 2022 16:20 PM | 129,056 Views
Bamwe mu baturage bo mu mirenge ikora ku gishanga cy'Akanyaru mu Karere ka Gisagara baravuga ko ukwishakamo ibisubizo bakitunganyiriza igishanga byabarinze inzara kuko bahinga buri sezo (season) ku buryo imyaka bezamo ibafasha kwiteza imbere.
Abatuye mu Murenge wa Gishubi mu Karere ka Gisagara, kuri ubu barimo kubyaza amafaranga mu imigozi y'ibijumba, aho umutwaro w'ibiro 20 bawugurisha amafaranga asaga 800.
Uretse ibijumba nk'igihingwa ngandurarugo kiganje ku bwinshi muri ibi bice, imwe mu migende kuri ubu yezemo ibishyimbo na Soya ku buryo nta kibazo cy'inzara bafite. Harabura kandi ibyumweru bibarirwa ku ntoki kugira ngo ibigori byere. Ibi babikesha kuba barishatsemo ibisubizo bakitunganyiriza iki gishanga mu buryo bworohereje aho sizoni zose bazihinga kandi imyaka yabo ntitware n'Akanyaru mu gihe cy'imvura.
Aba baturage kuri ubu uretse ukwihaza mu biribwa babikesha iki gishanga, benshi amafaranga ava mu myaka bezamo yabafashije mu rindi terambere mu miryango yabo.
Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome avuga ko aka karere kashyize imbaraga mu gutunganya ibishanga kuko basanze yaba inzira nziza yabafasha guhangana n'amapfa aterwa n'ihindagurika ry'ikirere.
Imirenge itandatu y'akarere ka Gisagara niyo ikora ku gishanga cy'Akanyaru. Gusa hari ibindi bice by'imwe muri iyi mirenge bifite abaturage bo bavuga ko bahinga season imwe gusa, akaba ariyo mpamvu basaba izindi mbaraga ngo igishanga cyose gitunganywe bityo bakibyaze umusaruro uhagije.
Callixte KABERUKA
Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu
Apr 28, 2024
Soma inkuru
Zimwe mu mpinduka zagaragaye muri Kaminuza mu myaka 30 ishize
Apr 27, 2024
Soma inkuru
Abanya-Kigali bishimiye kongera gukomorerwa kubaka
Apr 27, 2024
Soma inkuru
Hakiriwe dosiye 4698 z'abaregwa gukoresha nabi umutungo wa Leta mu myaka 5
Apr 27, 2024
Soma inkuru
Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023
Apr 26, 2024
Soma inkuru
Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside
Apr 26, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwifatanyije n'isi mu munsi mpuzamahanga wo kurwanya Malariya
Apr 25, 2024
Soma inkuru
Abadepite basabye Guverinoma gukemura ikibazo cyo gushyingura bihenze
Apr 25, 2024
Soma inkuru