AGEZWEHO

  • Umujyi wa Kigali ni wo wugarijwe: Ishusho ya ruswa mu myaka itanu ishize – Soma inkuru...
  • Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu – Soma inkuru...

Gisagara: Kwishakamo ibisubizo bakitunganyiriza igishanga byabarinze inzara

Yanditswe Nov, 16 2022 16:20 PM | 129,056 Views



Bamwe mu baturage bo mu mirenge ikora ku gishanga cy'Akanyaru mu Karere ka Gisagara baravuga ko ukwishakamo ibisubizo bakitunganyiriza igishanga byabarinze inzara kuko bahinga buri sezo (season) ku buryo imyaka bezamo ibafasha kwiteza imbere.

Abatuye mu Murenge wa Gishubi mu Karere ka Gisagara, kuri ubu barimo kubyaza amafaranga mu imigozi y'ibijumba, aho umutwaro w'ibiro 20 bawugurisha amafaranga asaga 800.

Uretse ibijumba nk'igihingwa ngandurarugo kiganje ku bwinshi muri ibi bice, imwe mu migende kuri ubu yezemo ibishyimbo na Soya ku buryo nta kibazo cy'inzara bafite. Harabura kandi ibyumweru bibarirwa ku ntoki kugira ngo ibigori byere. Ibi babikesha kuba barishatsemo ibisubizo bakitunganyiriza iki gishanga mu buryo bworohereje aho sizoni zose bazihinga kandi imyaka yabo ntitware n'Akanyaru mu gihe cy'imvura.

Aba baturage kuri ubu uretse ukwihaza mu biribwa babikesha iki gishanga, benshi amafaranga ava mu myaka bezamo yabafashije mu rindi terambere  mu miryango yabo.

Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome avuga ko aka karere kashyize imbaraga mu gutunganya ibishanga kuko basanze yaba inzira nziza yabafasha guhangana n'amapfa aterwa n'ihindagurika ry'ikirere.

Imirenge itandatu y'akarere ka Gisagara niyo ikora ku gishanga cy'Akanyaru. Gusa hari ibindi bice by'imwe muri iyi mirenge bifite abaturage bo bavuga ko bahinga season imwe gusa, akaba ariyo mpamvu basaba izindi mbaraga ngo igishanga cyose gitunganywe bityo bakibyaze umusaruro uhagije.

Callixte KABERUKA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w&rsq

Zimwe mu mpinduka zagaragaye muri Kaminuza mu myaka 30 ishize

Abanya-Kigali bishimiye kongera gukomorerwa kubaka

Hakiriwe dosiye 4698 z'abaregwa gukoresha nabi umutungo wa Leta mu myaka 5

Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023

Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gup

U Rwanda rurishimira ibyagezweho mu kurwanya Malariya

Abadepite basabye Guverinoma gukemura ikibazo cyo gushyingura bihenze