AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yageze i Dakar muri Senegal – Soma inkuru...
  • Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi biyemeje gushyigikira amatora y’Umukuru w’Igihugu – Soma inkuru...

Gahunda yo kugabanya ikoreshwa ry’amakara n’inkwi igeze he?

Yanditswe Nov, 03 2022 21:27 PM | 142,474 Views



Mu myaka 5 Guverinoma yateganyije miliyari 20 Frw agamije kunganira abaturage kubona amashyiga arondereza ibicanwa.

Yihaye intego ko muri 2024 ingo ibihumbi 500 zizaba zitagikoresha inkwi.

Amashuri n’inganda z’icyayi ni hamwe mu hakoreshwa inkwi nyinshi mu guteka.

Umucungamutungo w’ikigo cya Gacuriro TSS Dufatanyenayo Theogene avuga ko kuva batangira gukoresha amashyiga arondereza ibicanwa babiboneyemo inyungu.

Ati “Aho wasangaga mbere tutarabona aya mashyiga tugikoresha ariya asanzwe twakoreshaga miliyoni 3 n'ibihumbi 400 ku mwaka ariko ubu aho tuboneye aya mashyiga turimo gukoresha miliyoni 1 n'ibihumbi 800. Rero bigaragara ko aya mashyiga dufite ari meza cyane.”

U Rwanda rufite intego yo kugabanya ikoreshwa ry’inkwi n’amakara bikagera kuri 42% bivuye kuri 80% bitarenze 2024.

Kugira ngo iyi ntego igerweho, Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Banki y’Amajyambere y’u Rwanda, yashyizeho amafaranga asaga miriyari 20 ya nkunganire ku bifuza kugura amashyiga arondereza ibicanwa ndetse n’akoresha gaz n’amashanyarazi.

Iyi gahunda ya nkunganire ku bifuza ayo mashyiga izamara imyaka 5 ikaba yaratangiye muri 2021 ikazarangira muri 2025 abagera ku bihumbi 500,000 bunganiwe ku kiguzi cy’ayo mashyiga buri wese azifuza bitewe n’icyiciro abarizwamo.

Kugeza ubu hari ubwoko 23 bw’amashyiga amaze kwemezwa ko yujuje ubuziranenge.


KWIZERA Bosco



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame na Bassirou Diomaye Faye wa Sénégal baganiriye ku

Perezida Kagame ategerejwe muri Guinée Conakry

U Rwanda rwamaganye u Burundi bwarushinje kugira uruhare mu gitero cya gerenade

Kevin Kade yateguje indirimbo nshya n'imishinga afitanye n'abarimo Jux

Perezida Kagame yageze i Dakar muri Senegal

Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi biyemeje gushyigikira amatora y’Umukuru w&

Musanze: Ababyeyi babyarira ku kigo nderabuzima cya Murandi barishima ko inzu y&