Yanditswe Apr, 01 2019 07:14 AM | 19,839 Views
Kuri iki Cyumweru abaturage bitabiriye siporo rusange isanzwe iba ku cyumweru cya 1 n’icya 3 cya buri kwezi. Nubwo habaye izi mpinduka ariko, abayitegura bemeza ko ubwitabire bw’iyi siporo bugenda buzamuka, dore ko igenda yagurirwa mu bice binyuranye nya Kigali.
Kuri iki Cyumweru, RBA yagiye ku kibuga cya Kaminuza ya ULK mu Karere ka Gasabo no kuri Maison des Jeunes Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, hamwe mu haguriwe ibikorwa bya siporo rusange imenyerewe nka Car Free Day.
Mu kibuga cya ULK ahari higanje urubyiruko rw'abanyeshuri abitabiriye iyi siporo bavuga ko ari ki mwe mu bibafasha kugira ubuzima bwiza.
Abakuze bitabira iyi siporo na bo bagenda biyongera, abagabo ndetse n’abagore. Bo bayifata nk’urukiko ku ndwara za hato na hato zifata abageze mu zabukuru harimo n’izitandura.
Abashinzwe ibikorwa byo gupima indwara zitandura (non-comminicable deseases), bijyana n’iyi siporo rusange bashima uburyo abitabira bagenda biyongera bigatuma n’abamenya ko bafite ibibazo by’ubuzima biyongera kandi bakagirwa inama zibafasha:
Abitabira iyi siporo basanga amasaha ikorwamo akwiriye kwiyongera kuko abaturuka kure basanga imyitozo ngororamubiri irangiye. Umuyobozi ushinzwe ubuzima mu kare ka Nyarugenge Jean de Dieu Nyagahinga asaba ko bajya barushaho kuzinduka.
Muri iyi gahunda ya siporo rusange kandi hatangwa n’ubujyanama ku mirire iboneye mu rwego rwo guhangana n’umubyibuho ukabije, ariko ngo bugiye kongerwamo imbaraga.
Inkuru ya John Gakuba
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru