AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

COVID19: Urukingo ni rwo nkingi ikomeye izatuma ubukungu busubira ku murongo - Perezida Kagame

Yanditswe Sep, 11 2020 07:27 AM | 101,452 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabwiye abagize akanama gakurikirana gahunda zo kurwanya icyorezo cya covid-19 ku mugabane wa Afurika ko urukingo ari rwo nkingi ikomeye izatuma ubukungu busubira ku murongo mu buryo buzira ingaruka.

Kuri uyu wa Kane, Perezida Kagame yifatanyije n’abayobozi ku nzego zinyuranye muri Afurika mu nama yaganiraga ku cyakorwa ngo ibihugu bibone uburyo bwakwihutisha kurandura icyorezo cya COVID-19.

Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yavuze ko iyi gahunda ari imwe mu zo ku rwego mpuzamahanga z’ingenzi ku buryo ku isi ishobora kuba nta handi iri.

Yashimiye OMS na Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi imiryango, yombi ishyigikiye iyi gahunda yo guhangana na COVID-19 muri Afurika.

Yagaragaje kandi ko inkingi ikomeye mu zishyingirijweho mu kurwanya iki cyorezo iya mwamba ari urukingo.

Yagize ati “Buri nkingi ni ingirakamaro, ariko urukingo ni rwo rushingiyeho icyizere cy’ubukungu bwacu, n’icy’uko abaturage bacu basubira mu mirimo. Ubu buryo bushya bwo kwirinda ingaruka z’iki cyorezo, bwafasha no kumenya ko urukingo rwakwirakwijwe mu buryo bunogeye buri wese ntawucikanwe. Ibi bizatuma noneho habaho isubukurwa ry’ibikorwa biteza imbere ubukungu, kandi twese tubyungukiramo. Tuzakurikirana kandi niba inkingo n’ibindi bikoresho byagejejwe aho bikenewe cyane kurusha ahandi. Ibihugu bimwe biri mu kaga gakomeye kurusha ibindi. Kandi bamwe mu batuye ibyo bihugu bakeneye kwitabwaho byihariye. Birakwiye ko ahibasiwe cyane hahabwa umwihariko.” 

Umukuru w’Igihugu ahereye ku buryo u Rwanda rwahanganye n’ibindi bibazo by’ubuzima yagaragaje ko kubaka urwego rw’ubuzima ari ingenzi mu rugamba rwo guhashya iki cyorezo cya COVID19.

Ati “Ikinyuranyo kiri hagati yo guhangana no kunanirwa n’ibi bibazo gishingiye ku kubaka urwego rw’ubuvuzi n’ibikorwaremezo byarwo bishobora guhangana n’ikibazo icyo ari cyo cyose mu buryo burambye. Urwego rw’ubuzima ruhamye, rushyigikiwe no kuba hariho ubufatanye nk’ubu bugamije impinduka ni ingenzi cyane.”

Perezida Kagame yijeje abitabiriye iyo nama ko u Rwanda ruzakomeza gufatanya n’abandi bagize akanama gakurikirana iby’iki cyorezo cya COVID-19 muri Afurika ndetse n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo iyi gahunda izagere ku ntego yihaye.

Iyi nama yakozwe hifashishijwe iyakure, yari yanitabiriwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni Antonio Guterres, Umuyobozi Mukuru w’Ishami rya Loni rishinzwe ubuzima OMS, Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa n’abandi.


Gratien HAKORIMANA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura