Yanditswe Sep, 28 2020 07:53 AM | 38,567 Views
Nyuma y’uko Guverinoma
ivuguruye zimwe mu ngamba zo kwirinda COVID19,impuguke mu kurwanya
ibyorezo zikagaragaza ko iki atari igihe cyo kwirara.
Saa tatu z’amanywa, kuri Stade ya Kicukiro, abiganjemo abasore n’inkumi baryamye ku ntebe zo muri iyi stade. Bamwe barahunyiza abandi barasinziriye.
Bose barajwe kuri iyi stade nyuma yo gufatirwa barenze mu mabwiriza yo kwirinda icyorezo COVID19. Abakiri maso baragaragaza umunaniro ku maso.
Hari kandi itsinda ry’abantu batanu bo mu Karere ka Kicukiro bafashwe mu masaha ya saa cyenda z’urukerera banywa inzoga mu biriro batumiwemo na mugenzi wabo byo gutaha inzu.
Mbere y’uko batabwa muri yombi na polisi ngo babanje kubuza umutekano abaturanye bitewe n’urusaku ndetse n’imizandaro ya radiyo.
Polisi y’Igihugu ivuga ko intandaro yo kuba hari abarenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo COVID19 nkana ari ubusinzi, aho ngo hari abamaze guhindura ingo zabo utubari.
Ku rundi ruhande, mu ngamba zorohejwe n’inama y’abaminisitiri iheruka, harimo no gukomora ingendo ziva n’izerekeza mu ntara.
Muri Gare ya Nyabugogo abagenzi ni urujya n’uruza, harimo n’abari bamaze igihe kinini batagera mu miryango yabo kuko icyorezo COVID19 cyatumye akarere ka Rusizi kataba nyabagendwa.
Bamwe mu batwara abantu mu buryo bwa rusange bavuga ko batangiranye ingamba zikomeye zizabafasha guhangana n’iki cyorezo.
Dr Menelas Nkeshimana ni impuguke mu kurwanya ibyorezo, avuga ko hari icyizere cyo gutsinda icyorezo cya COVID19 mu umuvuduko wo kukirwanya wakomeza.
Gusa agasobanura o ko ikosa rito ryaba mu kudohoka kuri izi ngamba bishobora gusubiza ibintu irudubi.
Imibare imaze iminsi itangazwa n’inzego z’ubuzima igaragaza ko abanduye COVID19 igenda igabanuka. Icyakora hashingiwe ku miterere y’iki cyorezo n’uburyo kigenda gihundura isura, ababikurikiranira hafi bavuga ko hakiri kare ku byina intsinzi bagashimangira ko abantu badakwiye kwirara kuko ibyo bishimira uyu munsi bishobora guhindura isura mu gihe imibare y’umwandu yaba yongeye kuzamuka.
Danton GASIGWA
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru