AGEZWEHO

  • Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo – Soma inkuru...
  • Uganda yiyemeje guhashya icyasubiza Akarere mu icuraburindi nk’irya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...

CIMERWA Ibaye ikigo cya 10 cyinjiye ku isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda

Yanditswe Aug, 04 2020 07:29 AM | 34,600 Views



Kuri ubu 49% by'imigabane y'uruganda rwa sima mu Rwanda yamaze kujya ku isoko ry'imari n'imigabane, CIMERWA ibaye ikigo cya 10 kinjiye kuri iri soko.

RDB isobanura ko kwiyongera kw'ibigo ku isoko ry'imari n'imigabane bitanga icyizere ko ubukungu bw'igihugu bugenda burushaho gukomera bushingiye ku ishoramari ry'igihe kirekire.

Ni nyuma y'imyaka 36 uru ruganda rumaze mu Rwanda  rukora sima. Imigabane ingana na miliyoni 703,219,520 ni yo kuri ubu  iri ku isoko ry'mari n'imigabane ikaba ingana na 49% uru ruganda rufite naho indi migabane ingana na 51% iragumana na sosiyete yo muri Afrika y'epfo iherutse kwegurirwa uru ruganda (Pretori Portland ciment).

Perezida w'inama n'ubutegetsi y'uru ruganda, Rugemanshuro Regis asobanura ko impamvu yo kujya ku isoko ry'imari ari uguha amahirwe uwo ari we wese wifuza gushora imari muri uru ruganda.

Yagize ati "Ni mu rwego rwo guteza imbere imishinga imwe n'imwe iba ikomeye inaremereye, yamara gufatisha igenda neza cyane cyane nka CIMERWA aho mubona uko ubukungu bwiyongera ni na ko busines yayo itera imbere bikaba byari bigeze ko duha umwanaya abashoramari babishoboye ko ushobora kugura imigabane ukaba wakurana na business y'ikigo uko igenda ikura."

CIMERWA ibaye ikigo cya 5 cyo mu Rwanda kinjiye ku isoko ry'imari n'imigabane rigiye kumara imyaka 10 gusa rikorera mu Rwanda, mu gihe muri rusange iri soko ririho ibigo 10.

Umuyobozi Mukuru w'ikigo cy'isoko ry'imari n'imigabane mu Rwanda(Rwanda stock Exchange) Celestin Rwabukumba asobanura ko ubwitabire muri bene iri shoramari bugenda buzamuka cyane ko ritamaze igihe mu gihugu.

Ati "Iri soko ryahuje abantu benshi kuko kugeza uyu munota amafaranga amaze kunyura mu isoko kuva twatangira amaze kurenga miliyari na miliyoni 200 z'amadolari. Bivuze ngo abashoramari baraje, tumaze kugira konti zirenze ibihumbi 21 kugeza uyu munsi, si abo bonyine hari n'abandi kuko hari abaza bishyize hamwe, twavuga nk'abajya mu iterambere fund."

Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'iterambere (RDB) Clare Akamanzi, asanga kwiyongera kw'ibigo ku isoko ry'imari n'imigabane, ari ikimenyetso cy'uko ubukungu bw'igihugu bugenda burushaho gushinga imizi bugizwemo uruhare rukomeye n'ishoramari rishingiye ku bwizigame bw'igihe kirekire.

Ati "Nk'ubu tugarutse ku rwego rw'inganda, umusaruro mbumbe uzikomokaho ugeze ku gipimo cya 17% uvuye kuri 15% intego akaba ari ukugera kuri 26%. Mu by'ukuri turebye ibyo tumaze kugeraho mu bukungu n'intego dufite mu bihe biri imber, biratanga icyizere cy'izamuka ry'ubukungu ryihuse. Iryo terambere rizasaba ibikoresho birimo na sima bisaba ko ubushobozi bw'uruganda bugomba kwiyongera bikazatuma mu gihe giciriritse n'ikirambye igihugu cyacu kigera ku ntego zacyo."

Usibye CIMERWA yinjiye ku isoko ry'imari n'imigabane aho umugabane umwe urimo kugura amafranga 120 ku isoko rya mbere; kuri iri soko hasanzweho ibindi bigo 4 bisanzwe bikorera mu Rwanda ni ukuvuga Bralirwa, Banki ya Kigali, I&M bank na Cristal Telecom. 


Jean Claude MUTUYEYEZU



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu