AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Byinshi mu bimaze kugerwaho n’Umuryango Unity Club Intwararumuri mu myaka 25 umaze

Yanditswe Oct, 10 2021 13:25 PM | 93,091 Views



Mu gihe hizihizwa isabukuru y’imyaka 25 ishize Umuryango Unity Club Intwararumuri ushinzwe, abanyamuryango bawo baravuga ko iyi myaka yakozwemo byinshi bigamije kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda kandi ko bagikomeye kuri uyu mugambi.

Kuva mu 1996 kugeza mu 2021, imyaka 25 irashize Umuryango Unity Club Intwararumuri ushinzwe, uyu muryango washinzwe na Madamu Jeannette Kagame, ugamije gutanga umusanzu mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, ukaba ugizwe n’abagize Guverinoma, abigeze kuyibamo n'abo bashakanye.

Gutanga umusanzu mu kubaka igihugu abagize uyu muryango babitangiye mu bihe bigoye, kuko hari hashize imyaka 2 gusa Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.

Domitilla Mukantaganzwa umwe mu banyamuryango ba Unity Club Intarwararumuri, avuga ko ibiganiro aribyo byabaye umusingi uganisha ku kugera ku ntego.

Yagize ati "Inzira yakoreshejwe ni ibiganiro, twagiye dutegura ibiganiro bihuza abayobozi ku nzego zitandukanye bikarangwa n'ukuri kuzira imbereka, bivugisha ukuri ku mateka y’igihugu no ku muntu ku giti cye, kugirango abayobozi bitinyuke bamenye ko amateka twanyuzemo ari ayacu, muri make ibyo biganiro byari bigamije ngo abantu batomore bavuge."

Muri iyi myaka 25 ishize, Unity Club yageze kuri byinshi cyane bishingiye ku ntego yayo yo kuba ku isonga mu kugarura ubumwe bw’abanyarwanda bihereye ku rugero rwiza rw’abayobozi bakuru b’Igihugu.

Usibye ibyo ariko  mu byakozwe nuyu muryango harimo no gufasha imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi n’ abasizwe nayo ari inshike.

Ati "Umurimo ukomeye ni ugukangurira imiryango gufasha abana bakabarera nk'ababo, ikindi cyiciro twibanzeho ni abagizwe inshike na Jenoside yakorewe Abatutsi, twafatanyije na AVEGA turabasanga turabaganiriza ariko uko imyaka ishira dusanga ari ngombwa ko tububakira ahantu hatandukanye babamo bakabona abo baganira."

Abagezweho n'ibi bikorwa bashima cyane ibikorwa bya Unity Club, aba bakaba barimo Intwaza zicumbitse mu nyubako bubakiwe na Unity Club mu Karere ka Huye, baganiriye na RBA mu minsi ishize.

Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri bagaragaza ko n'ubwo uyu muryango wageze kuri byinshi muri iyi myaka 25 ishize, bakomeje gushyira imbaraga mu guhangana n'ibibazo bikiriho bigamije gusubiza inyuma ubumwe n’umwiyunge mu banyarwanda, harimo no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri iyi minsi ikorwa hifashishijwe Ikoranabuhanga.

Ntawukuliryayo Jean Damasecene umwe mu banyamuryango ba Unity Club, avuga ko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ari umukoro wa buri munyarwanda muri rusange, n'abanyamuryango ba Unity Club by'umwihariko.

Agira ati "Ikibazo cy’ingengabitekerezo ya Jenoside inyura muri Murandasi, tuzagikemura kuko twebwe dufite uko tubivuga, ntabwo umunyamuryango wa Unity Club yakwemera ko umuntu avuga ko mu Rwanda habaye Jenoside 2 kandi amateka ahari agaragara, ntabwo twakwemera ko umuntu agendera ku byifuzo bye bya Politike ahari hose ngo ahakane ibyabaye, kuko tugira ikibazo cy'abantu babaye muri ibi bintu ibibazo binakomeye ntibavuge icyo gihe ariko ubu bakaba bavuga ibitandukanye n'ibyo bavugaga."

Ubuyobozi bwa Unity Club Intwararumuri bugaragaza ko uyu muryango wamaze igihe ukora ubushakashatsi ku ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko ku rubyiruko rwasigiwe ibikomere nayo, bwashingirwaho mu kugena uburyo bafashwa.

Ubuyobozi bw'uyu muryango kandi bugaragaza ko uzakomeza gukora ubushakashatsi ku bibazo bikibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda.

Fiston Felix Habineza



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage