AGEZWEHO

  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Ni igikorwa kigayitse ku Bufaransa- Amb. Anfré avuga ku bakozi babo bishwe muri Jenoside – Soma inkuru...

Bwa mbere indege yo muri Israel yazanye ba mukerarugendo mu Rwanda

Yanditswe Nov, 26 2020 21:17 PM | 44,217 Views



Bamwe muri ba mukerarugendo bo muri Israel bageze mu Rwanda ku isaha ya saa munani baje gusura u Rwanda bavuga ko bari bafite amatsiko menshi yo kugera mu gihugu bagiye bumva cyanyuze mu mateka mabi nk'ayabo kugirango birebere aho kigeze cyiyubaka.

Saa munani z'amanywa ni bwo indege yo mu gihugu cya Israel yageze ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali izanye bamukerarugendo bo muri icyo gihugu baje gusura u Rwanda.

Mu rwego rwo kuyakira, yamenweho amazi menshi ku mpande zombi nk'ikimenyetso cyo kuyiha ikaze mu Rwanda ndetse bamwe bakimara kuva mu ndege, bagaragaje ibyishimo byo kumenya igihugu bavuga ko bagiye bumva cyane.

Ku rukuta rwe rwa Twitter , kuwa Gatatu Ambasaderi w'igihugu cya Israel mu Rwanda Ron Adam yavuze ko aba ari ba mukerarugendo 80 baje gusura u Rwanda.

Bazanywe n'indege nini yo mu bwoko bwa Airbus A 320 ifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi bagera ku 180.

Mu kwezi kwa 6 umwaka ushize ni bwo Sosiyete y'u Rwanda, Rwandair yatangiye gukora ingendo zayo yerekeza mu mujyi wa Tel Aviv ndetse abanya Israel baza mu Rwanda bemererwa viza bakigera ku kibuga cy'indege.

Ba mukerarugendo b’abanyarwanda na bo bakunze kwerekeza muri kiriya gihugu cya Israel bagiye gusura ahantu hanyuranye havugwa muri bibiliya.

 


Bosco KWIZERA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura