Yanditswe Nov, 26 2020 21:17 PM
42,764 Views
Bamwe muri ba mukerarugendo bo muri Israel bageze mu
Rwanda ku isaha ya saa munani baje gusura u Rwanda bavuga ko bari bafite
amatsiko menshi yo kugera mu gihugu bagiye bumva cyanyuze mu mateka mabi
nk'ayabo kugirango birebere aho kigeze cyiyubaka.
Saa munani z'amanywa ni bwo indege yo mu gihugu cya Israel yageze ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali izanye bamukerarugendo bo muri icyo gihugu baje gusura u Rwanda.
Mu rwego rwo kuyakira, yamenweho amazi menshi ku mpande zombi nk'ikimenyetso cyo kuyiha ikaze mu Rwanda ndetse bamwe bakimara kuva mu ndege, bagaragaje ibyishimo byo kumenya igihugu bavuga ko bagiye bumva cyane.
Ku rukuta rwe rwa Twitter , kuwa Gatatu Ambasaderi w'igihugu cya Israel mu Rwanda Ron Adam yavuze ko aba ari ba mukerarugendo 80 baje gusura u Rwanda.
Bazanywe n'indege nini yo mu bwoko bwa Airbus A 320 ifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi bagera ku 180.
Mu kwezi kwa 6 umwaka ushize ni bwo Sosiyete y'u Rwanda, Rwandair yatangiye gukora ingendo zayo yerekeza mu mujyi wa Tel Aviv ndetse abanya Israel baza mu Rwanda bemererwa viza bakigera ku kibuga cy'indege.
Ba mukerarugendo b’abanyarwanda na bo bakunze kwerekeza muri kiriya gihugu cya Israel bagiye gusura ahantu hanyuranye havugwa muri bibiliya.
Bosco KWIZERA
U Rwanda na Israel mi masezerano y’ubufatanye mu nzego zinyuranye
Nov 27, 2020
Soma inkuru
The Chief Justice of Rwanda Faustin Ntezilyayo says that fighting genocide Ideology is everyone ...
Feb 03, 2020
Soma inkuru
75 years ago, AUSCHWITZ, the largest and most notorious Nazi concentration and death camp, was liber ...
Jan 28, 2020
Soma inkuru
World leaders and Holocaust survivors on Thursday marked 75 years since the liberation of Auschwitz, ...
Jan 23, 2020
Soma inkuru
Israel yatangiye gutangira viza zacyo mu Rwanda, ikaba ari gahunda yitezweho kongera umubare w' ...
Sep 20, 2019
Soma inkuru
Igihugu cya Israeli cyafunguye Ambassade mu Rwanda;ubusanzwe inyungu za israeli mu Rwanda zari zihag ...
Apr 01, 2019
Soma inkuru