Yanditswe Sep, 20 2022 14:20 PM | 76,080 Views
Bamwe mu bahinzi bo mu Kibaya
cya Bugarama mu Karere ka Rusizi barishimira ko umusaruro w’inyanya
wiyongereye.
Umwaka ushize abahinzi bahuye n'uburwayi bw'inyanya bituma batabona umusaruro uko bikwiye ndetse inyanya zirahenda cyane ku isoko kuko zari nke.
Nyuma ngo bakomeje kurwanya uburwayi batera imiti itandukanye hamwe n'inama z'abashinzwe ubuhinzi bugenda bugabanuka.
Kuri ubu abahinzi baravuga ko bishimira umusaruro babonye, aho ubu no ku isoko zikaba ziboneka kubwinshi.
Mu gihe zaburaga ku isoko agatebo kaguraga amafaranga ari hagati ya Frw 5000 na 6000 mu gihe ubu kari hagati ya Frw 2000 na Frw 3000.
Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Bugarama Baachebaseme Jean Claude avuga ko uretse kurwanya uburwayi ngo kuri igihembwe cy’ihinga kirangiye bongereye n'ubuso kugira ngo inyanya ziboneke.
Mu Murenge wa Bugarama honyine hahinze inyanya ku buso bwa ha 50 zongerewe zivuye kuri 35.
Muri iki kibaya cya Bugarama hahingwa imboga zinyuranye zirimo n’inyanya cyane cyane mu mpeshyi aho usanga ibice byose by’aka karere ndeste n’ahandi mu gihugu aba ari ho bahanze amaso.
Inkuru irambuye
Jeannine NDAYIZEYE
Polisi yasabye abatwara ibinyabiziga kwitwararika muri ‘Weekend’ ndende
2 hours
Soma inkuru
Umujyi wa Musanze n’uwa Jinhua wo mu Bushinwa byinjiye mu bufatanye
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Abaganga ba Kanseri mu Rwanda bariyongereye
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Mu bimukira 2242 bageze mu Rwanda bavuye muri Libya, 1621 bimuriwe ahandi
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru