AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Basanga imicungire mibi y’uburobyi muri Ruhondo ari yo ntadaro z’umusaruro muke

Yanditswe Jan, 10 2021 10:22 AM | 12,154 Views



Umusaruro w'uburobyi mu kiyaga cya Ruhondo ni iyanga. Abarobyi batunga urutoki ibikoresho bidahagije ariko hari abandi bemeza ko ubuke bw’umusaruro, imvano ari  imicungire idahwitse y’uburobyi buhakorerwa.

Ruhondo ni ikiyaga gihuriweho n’Uturere twa Musanze na Burera kikaba ari impanga n’ikiyaga cya Burera mu Majyaruguru y’u Rwanda.

Ni ikiyaga kibonekamo amafi yo mu bwoko butandukanye burimo indugu, inshonzi nini n'intoya indagara,isambaza zitewemo vuba, na Tilapia ariko ku kigero gito. Abaturiye Ruhondo bavuga ko kugira ikiyaga iwabo ari inyongeragaciro kandi binejeje.

Benshi baturiye iki kiyaga ni barobyi  batunzwe na bwo nk'akazi kabo ka buri munsi.  Gusa aba barobyi  batewe impungenge n’igabanuka  ry' umusaruro  bagereranije n’uwo bajyaga babona

Igabanuka ry’umusaruro uva muri Ruhondo muri ibi bihe ugereranije n’imyaka itambutse bishimangirwa n'umuyobozi w’Ihuriro ry’abarobyi bo mu kiyaga cya Ruhondo Ntiruhongerwa Jean Marie Vianney

Igabanuka ry'umusaruro w’uburobyi muri Ruhondo nta yindi mvano uretse akajagari n'imicungire idahwitse nkuko  byemezwa  n'abacuruzi  b’amafi  bakanakurikirana umunsi ku munsi uburobyi bwaho

Ishami rishinzwe ubworozi bw’amafi mu biyaga bitandukanye byo mu Ntara y’Amajyaruguru harimo na Ruhondo buvuga ko ibibazo bigarukwaho n’abaturage mu burobyi bw’iki kiyaga bizwi kandi ko biri gushakirwa ibisubizo.

Dusabemungu Gregoire umukozi w’iri shami avuga ko hari gahunda iteganijwe mu rwego rwo kuzahura umusaruro w’amafi muri iki kiyaga.

Ku bijyanye n’ibikoresho bishaje, Dusabimana avuga ko icyorezo cya COVID 19 cyakomye mu nkokora gahunda RAB yo gufasha abarobyi kubona  imitego yemewe.

Ku bijyanye n’ibikoresho bishaje, Dusabimana avuga ko icyorezo cya COVID 19 cyakomye mu nkokora gahunda RAB yo gufasha  abarobyi kubona  imitego yemewe

Imyaka 15 irashize Ihuriro ry’abanyamuryango kuri ubu babarirwa muri 220 bibumbiye mu makoperative 9 akorera uburobyi mu kiyaga cya Ruhondo gifite ubuso bwa kilometero kare 26.

UWIMANA Emmanuel



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura