Yanditswe Jan, 10 2021 10:22 AM | 12,154 Views
Umusaruro
w'uburobyi mu kiyaga cya Ruhondo ni iyanga. Abarobyi batunga urutoki ibikoresho
bidahagije ariko hari abandi bemeza ko ubuke bw’umusaruro, imvano ari imicungire idahwitse y’uburobyi buhakorerwa.
Ruhondo ni ikiyaga gihuriweho n’Uturere twa Musanze na Burera kikaba ari impanga n’ikiyaga cya Burera mu Majyaruguru y’u Rwanda.
Ni ikiyaga kibonekamo amafi yo mu bwoko butandukanye burimo indugu, inshonzi nini n'intoya indagara,isambaza zitewemo vuba, na Tilapia ariko ku kigero gito. Abaturiye Ruhondo bavuga ko kugira ikiyaga iwabo ari inyongeragaciro kandi binejeje.
Benshi baturiye iki kiyaga ni barobyi batunzwe na bwo nk'akazi kabo ka buri munsi. Gusa aba barobyi batewe impungenge n’igabanuka ry' umusaruro bagereranije n’uwo bajyaga babona
Igabanuka ry’umusaruro uva muri Ruhondo muri ibi bihe ugereranije n’imyaka itambutse bishimangirwa n'umuyobozi w’Ihuriro ry’abarobyi bo mu kiyaga cya Ruhondo Ntiruhongerwa Jean Marie Vianney
Igabanuka ry'umusaruro w’uburobyi muri Ruhondo nta yindi mvano uretse akajagari n'imicungire idahwitse nkuko byemezwa n'abacuruzi b’amafi bakanakurikirana umunsi ku munsi uburobyi bwaho
Ishami rishinzwe ubworozi bw’amafi mu biyaga bitandukanye byo mu Ntara y’Amajyaruguru harimo na Ruhondo buvuga ko ibibazo bigarukwaho n’abaturage mu burobyi bw’iki kiyaga bizwi kandi ko biri gushakirwa ibisubizo.
Dusabemungu Gregoire umukozi w’iri shami avuga ko hari gahunda iteganijwe mu rwego rwo kuzahura umusaruro w’amafi muri iki kiyaga.
Ku bijyanye n’ibikoresho bishaje, Dusabimana avuga ko icyorezo cya COVID 19 cyakomye mu nkokora gahunda RAB yo gufasha abarobyi kubona imitego yemewe.
Ku bijyanye n’ibikoresho bishaje, Dusabimana avuga ko icyorezo cya COVID 19 cyakomye mu nkokora gahunda RAB yo gufasha abarobyi kubona imitego yemewe
Imyaka 15 irashize Ihuriro ry’abanyamuryango kuri ubu babarirwa muri 220 bibumbiye mu makoperative 9 akorera uburobyi mu kiyaga cya Ruhondo gifite ubuso bwa kilometero kare 26.
UWIMANA Emmanuel
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru