Yanditswe Aug, 20 2019 15:48 PM | 8,748 Views
Abatuye mu mirenge ya Burega, Buyoga na Ntarabana mu Karere ka Rulindo bishimira ko urugomero rwa Muyanza rwatangiye gutanga umusaruro ku buhinzi bwabo cyane cyane muri iki gihe cy'impeshyi. Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo buvuga ko urwo rugomero rwatumye ako karere gatangira ubuhinzi bugemurira amahanga.
Muri Mutarama 2016 ni bwo abakora umwuga w'ubuhinzi bo mu mirenge ya Burega, Buyoga na Ntarabana batangiye kubakirwa urugomero n'imiyoboro irushamikiyeho yohereza amazi mu mirima yabo kugira ngo bajye buhira ibihe byose by’ihinga.
Iki
ni ikiyaga gihimbano cya Muyanza cyifashishwa mu kugira imyaka y’abaturage. Aba
baturage bahamya ko cyabagiriye akamaro kuko no mu gihe cy’izuba nk’ibi bihe bacyifashisha
mu kuhira imyaka yabo, igahora itohagiye, bikaborohera, bikabongerera umusaruro
aho guhora bategereje imvura.
Twagirayezu Aaron umuhinzi wo mu Murenge wa Burega yagize ati ''Iki kiyaga tugifata nk'ibere twonka Leta yaduhaye twebwe abaturage, mbese ni nk'umubyeyi wonsa umwana we. Iryo bere turaryonka pe, turashishe, tweza imboga. Twarahingaga tukajya gushaka amazi mu migende yo kuhiza, ariko ubu kuri buri murima hari Robinet, nta muturage ukirenga m 5 ajya gushaka amazi yo kuhira, baduhaye n'imashini ducomeka kuri robinet tukuhira.''
Ayinkamiye Stephanie umuturage mu Murenge wa Buyoga yagize ati "Uru rugomero ibyiza rwatugejejeho, mu gihe cy’izuba abasaza badafite intege ngo bajye kuvoma ntabwo bahingaga imboga, ariko kubera ko amazi yakwirakwijwe mu mirima, turuhira tukabona imboga, mbese imibereho yarahindutse rwose n’uku kuri iri zuba ureba ndimo kujya kuhira imboga zanjye.’’
Hagenimana Jean de Dieu, utuye mu Murenge wa Burega avuga ko uru rugomero batararubona bagorwaga no kubona amazi yo kuhira, aho byasabaga ko bajya kuvoma.
Ati "Mbere kugira ngo twuhire imboga twabaga twahinze, umuntu yagombaga guterura amajerekani mu maboko 2 akagenda metero 200 none ubu uracomeka umupira kuri robine ikwegereye ukager akuri wa murima ushaka kuhira bikakorohera.Urumva ko tutagifite imvune nka mbere.Igihe imvura yabaga ihari ni bwo twahingaga, ariko no mu mpeshyi turahinga kuko duhorana amazi.’’
Uru rugomero rufite ubuso bwa ha 26 z’umurambararo n’ubujyakuzimu bwa m 26, amazi yarwo ntakama no mu gihe cy’impeshyi. Ayo mazi yuhira ibihingwa biri kuri ha 1450 ku materasi y’indinganire no mu bishanga ahadasanzwe hari amazi ahagije. Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rulindo ushinzwe iterambere ry’ubukungu Mulindwa Prosper avuga ko urugomero rwa Muyanza rwagaragaje impinduka mu iterambere ry’ubuhinzi:
Yagize ati "Hamaze
kugaragara impinduka nyinshi kuko kariya agace ubusanzwe ntabwo kahingwaga mu zuba,
ariko ubu hari ha 1100 zigerwamo n’amazi kandi zigenrwamo n’ibikoresho byo
kuhira, bahingamo igihe icyo aricyo cyose. Batangihe guhinda tangawizi(jinja)
kuri ha 25. Urusenda rwoherezwa mu Bwongereza, barahinga indabo zoherezwa mu Buholandi,
ndetse n’imbohga zikenewe mu gihugu cyacu.’’
Uru rugomero rwatangiye gukoreshwa m’Ukuboza umwaka ushize wa 2018. Kubaka urugomero ubwarwo byatwaye amafaranga y’u Rwanda miliyari 5 na miliyoni 800, ibikorwa byo kuyobora amazi mu mirima bitwara asaga miliyari 7, 500, amafaranga yatanzwe na Leta y’u Rwanda binyuze mu mushinga Rural Sector Support Project (RSSP).
Inkuru mu mashusho
John BICAMUMPAKA
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru