Yanditswe Mar, 03 2022 17:42 PM | 76,812 Views
Abatuye Umurenge wa Manihira mu Karere ka Rutsiro bagurishije imirima yagurirwamo ubuhinzi bw'icyayi bavuga ko uretse kwishyurwa amafaranga ubu ubuhinzi binjiyemo bwahinduye kandi imibereho yabo ku bw'umusaruro ushimishije bahakura ugereranije nuwo bahakuraga mbere ubwo hari hari ibindi bihingwa.
Mu bice bimwe by’imisozi ya Manihira, yose itoshye icyatsi cy'ibara ry'icyayi kihahinze. Abaturage baragisarura, bagishyira muri hangari ubundi kigakomereza mu ruganda ruri hafi aho kijya gutunganywa. Abatuye ahahinga iki cyayi bahamya ko ari ubuhinzi buvuze kinini kuri bo iyo babugereranije n'ibindi bahingaga mbere
Ni ubuhinzi bwatanze akazi ku batari bake mu misozi yo muri ako gace. Imirima myinshi y'abaturage yaguzwe n’uruganda rw’icyayi rwa Rutsiro, ubu ubuso buhinzeho icyayi buri kongerwa.
Umuyobozi w’uruganda rw’icyayi cya Rutsiro Mark Hakizayezu avuga ko bamaze imyaka ine bongera ubuso buhingwaho icyayi, kugira ngo bihaze ku musaruro.
Ubuso bumaze kongerwa ku bwari busanzwe buhinzeho icyayi ni hegitari 416. Gusa ubuyobozi bw'uruganda buvuga ko kongera ubuso bikomeje kuko hifuzwa kugera nibura kuri hegitari 459 nubwo hari imbigamizi yo kuba hari bamwe mu baturage banze kugurisha ubutaka bwabo.
Ku rundi ruhande abaturage bagaragaza ko ko igihe hazatangwa igiciro bishimira ntak abuza biteguye gutanga ubutaka bwabo bugahingwaho icyayi.
Fred RUTERANA
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
6 minutes
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru