AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Barishimira ko ibikorwaremezo byangijwe n’ibiza muri Gicurasi biri gusanwa

Yanditswe Sep, 18 2020 08:59 AM | 107,103 Views



Abatuye uturere twa Musanze Nyabihu, Ngororero, Gakenke na Muhanga n’abandi bakoresha imihanda n’ibiraro byangijwe n’ibiza byo muri Gicurasi barishimira ko ibi bikorwaremezo byatangiye gukorwa ariko bagasaba ko byihutishwa kuko bakigorwa n’ubuhahirane.

Muri Gicurasi 2020, Nyabihu na Ngororero byaje ku isonga mu duce twazahajwe n’ibiza. Abantu babuze ubuzima, imyaka iragenda, inzu zirasenyuka bigeze ku mihanda n’ibiraro, ibiza bibyigirizaho nkana. Muri iyi corridor ya Vunga ihuza uturere twa Nyabihu, Gakenke, Ngororero na Muhanga, icyo gihe imingenderanire yari yadogereye dore ko ibiraro bya Nyamutera, Giciye na Kiruruma bitari bigikoreshwa.

Aka gace kibasiwe bikageza naho Perezida wa Repubulika Paul Kagame agasura agasaba ko byihuse  gakurwa mu bwigunge, magingo aya byinshi birigukorwa;  ikiraro cya Kiruruma cyararangiye, Nyamutera imirimo irarimbanije naho Giciye inyigo irakomeje; ibyishimirwa n’abaturage bavuga ko ibyo babona ari umusaruro w’ubuyobozi bwiza bw’Igihugu bubazirikana.

Ku migezi ya Rubagabaga na  Satinskyi, mu misozi miremire hagati y’intara  y’Amajyaruguru, Amajyepfo n’Uburengerazuba, ibiraro bya Rubagabaga na Satinskyi, byashegeshwe n’uruhererekane rw’ibiza byabyibasiye mu bihe bitandukanye. Byagiye bikoma mu nkokora ubuhahirane bw’aka gace  k’uburyo na magingo aya bakigorwa kabone nubwo bazi neza ko birimo gukorwa.

RTDA, Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi kivuga ko Guverinoma y’u Rwanda yahaye umwihariko ibikorwaremezo bitandukanye byangijwe n’ibiza hirya no hino mu turere; ngo n’ikimenyimenyi gusana no kubaka ibyangijwe bigeze kure

Itunganywa rirambye ry’imihanda yo muri utu turere tw’imisozi miremire ryitezwe mubihe bizaza igihe izaba yashyizwemo kaburimbo. Ikorwa rinoze ry’ibiraro bya Rubagabaga na Satinsyi birategurira ikorwa n’ishyirwamo kaburimbo  ry’umuhanda Ngororero-Nyakinama-Musanze; umuhanda ushobora kuzakorwa igihe cyose ingengo y’imari yaba ibonekeye.

UWIMANA Emmanuel



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage