Yanditswe Sep, 18 2020 08:59 AM | 107,103 Views
Abatuye uturere twa Musanze Nyabihu, Ngororero, Gakenke na Muhanga n’abandi bakoresha imihanda n’ibiraro byangijwe n’ibiza byo muri Gicurasi barishimira ko ibi bikorwaremezo byatangiye gukorwa ariko bagasaba ko byihutishwa kuko bakigorwa n’ubuhahirane.
Muri Gicurasi 2020, Nyabihu na Ngororero byaje ku isonga mu duce twazahajwe n’ibiza. Abantu babuze ubuzima, imyaka iragenda, inzu zirasenyuka bigeze ku mihanda n’ibiraro, ibiza bibyigirizaho nkana. Muri iyi corridor ya Vunga ihuza uturere twa Nyabihu, Gakenke, Ngororero na Muhanga, icyo gihe imingenderanire yari yadogereye dore ko ibiraro bya Nyamutera, Giciye na Kiruruma bitari bigikoreshwa.
Aka gace kibasiwe bikageza naho Perezida wa Repubulika Paul Kagame agasura agasaba ko byihuse gakurwa mu bwigunge, magingo aya byinshi birigukorwa; ikiraro cya Kiruruma cyararangiye, Nyamutera imirimo irarimbanije naho Giciye inyigo irakomeje; ibyishimirwa n’abaturage bavuga ko ibyo babona ari umusaruro w’ubuyobozi bwiza bw’Igihugu bubazirikana.
Ku migezi ya Rubagabaga na Satinskyi, mu misozi miremire hagati y’intara y’Amajyaruguru, Amajyepfo n’Uburengerazuba, ibiraro bya Rubagabaga na Satinskyi, byashegeshwe n’uruhererekane rw’ibiza byabyibasiye mu bihe bitandukanye. Byagiye bikoma mu nkokora ubuhahirane bw’aka gace k’uburyo na magingo aya bakigorwa kabone nubwo bazi neza ko birimo gukorwa.
RTDA, Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi kivuga ko Guverinoma y’u Rwanda yahaye umwihariko ibikorwaremezo bitandukanye byangijwe n’ibiza hirya no hino mu turere; ngo n’ikimenyimenyi gusana no kubaka ibyangijwe bigeze kure
Itunganywa rirambye ry’imihanda yo muri utu turere tw’imisozi miremire ryitezwe mubihe bizaza igihe izaba yashyizwemo kaburimbo. Ikorwa rinoze ry’ibiraro bya Rubagabaga na Satinsyi birategurira ikorwa n’ishyirwamo kaburimbo ry’umuhanda Ngororero-Nyakinama-Musanze; umuhanda ushobora kuzakorwa igihe cyose ingengo y’imari yaba ibonekeye.
UWIMANA Emmanuel
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru