Yanditswe Sep, 03 2020 11:16 AM | 61,742 Views
Kwinjiza miliyoni 2 z'amafaranga ku kwezi ngo ni inkuru isanzwe ku bahinzi b'urusenda bato bavuga ko iterambere barigeze kure. Ariko nyamara NAEB ivuga ko muri rusange ibikomoka ku buhinzi byoherezwa hanze y'igihugu birimo n'urusenda byagabanutseho 9.9%.
Ibihingwa ngandurarugo ni inkuru isa n'itakigezweho mu buhinzi bw'u Rwanda, ugeze mu Buganza mu Burasirazuba bw'u Rwanda mu kibaya cy'ahitwa Nzige abahinzi barahuze wagira ngo barakorera ibigori, ibishyimbo se, amateke cyangwa ibijumba bari bukure bakotsa cyangwa bagatogosa abana bakarya, ariko siko bimeze bahugiye mu rusenda.
Aba baturage bavuga ko bageze kure biteza imbere kuko ngo kuri ari 21 nibura umuhinzi ashobora gusarura urusenda rwamwinjiriza buri cyumweru ibihumbi 500 by'amafaranga y'u Rwanda.
Mukandayisenga Christine ati ''Ibintu byose turabibona twiteje imbere aga television, kubera urusenda na mwe murirebera, twageze kuri byinshi turarya neza inyama n'ibindi nta mwana ukirwara bwaki mbese ibintu ni uburyohe.''
Mugenzi we Niyibizi Célestin ati ''Nk'umuhinzi ntangarugero nyuma y'umwaka ngomba kuzaba mfite imodoka byibura aga hilux karinganiye ka miliyoni hagati y' 5 na milion 10.''
Na ho Nizeyimana Innocent ati ''Nabashije kongera inzu, mfata amazi, umuriro, mbasha kwishyura mitweli, mu rugo nta kibazo n'aya masaha tuba tukiri mu murima kugira ngo tubashe kwiteza imbere.''
Abashoye imari muri uru rwego rw'ubuhinzi burimo ubw'urusenda bavuga ko nubwo covid 19 yakomye mu nkokora ibyo bakora kuko nk'ibiciro by'indege byarazamutse icyakora ngo kuri ubu bitangiye gusubira mu buryo.
Twahirwa Diego ati "Akenshi twohereza hanze hagati ya toni 2 na 6 buri cyumweru n'ubu ni ko bimeze mu Bushinwa ho dutegereza ko kontineri ibanza kuzura tukohereza kuko twohereza urutunganyije n'urumaze kuma, tuzohereza hanze nka toni ibihumbi 3 mbere y'uko uyu mwaka urangira, urutunganyije rwo tumaze kohereza nka toni 50 ubu dutegereje gufata indi komande.''
Ibyo u Rwanda rwinjiza biturutse ku bikomoka ku buhinzi n'ubworozi umwaka ushize w'ingengo y'imari byagabanutse ku kigero cya 9.9%, Ntwari Piyo, umuvugizi w’Ikigo cy'igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi NAEB arasobanura impamvu y'iri gabanuka.
Ati "Miliyoni 465 z'amadorali ya Amerika ni miliyari zibarirwa muri 440 mu manyarwanda ni yo u Rwanda rwinjije mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2018-2019 avuye mu byo rwohereje hanze bikomoka ku buhinzi n'ubworozi, umwaka wakurikiyeho ariwo wa 2019-2020 rwinjije miliyoni 419 ni ukuvuga hafi miliyari 400 z’amafranga y’u Rwanda."
Paul RUTIKANGA
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru